Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 9:23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

23 Nyuma y’ibyo, Musa na Aroni binjira mu ihema ry’ibonaniro, barisohotsemo baha imbaga umugisha, maze ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza umuryango wose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

23 Mose na Aroni binjira mu ihema ry'ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw'Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 Musa na Aroni binjira mu Ihema ry'ibonaniro, basohotsemo basabira abantu umugisha. Nuko ikuzo ry'Uhoraho ribonekera abantu bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

23 Musa na Aroni binjira mu Ihema ry'ibonaniro, basohotsemo basabira abantu umugisha. Nuko ikuzo ry'Uhoraho ribonekera abantu bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 9:23
10 Iomraidhean Croise  

Salomoni amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru, ibitambo bitwikwa n’amaturo, birakongoka, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura Ingoro.


Mu gihe Aroni yabwiraga ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, berekeza amaso ahagana mu butayu, maze ikuzo ry’Uhoraho ribabonekera riri mu gacu.


Musa areba ibyakozwe byose, maze asanga barabitunganyije; babikora uko Uhoraho yari yarabitegetse. Nuko Musa abasabira umugisha.


Mufate kandi ikimasa hamwe n’isekurume y’intama byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro imbere y’Uhoraho. Ntimwibagirwe kandi n’ituro ry’ifu ivugishijwe amavuta. Impamvu y’ibyo byose ni uko uyu munsi ariho Uhoraho ari bubabonekere.’»


Nuko Musa aravuga ati «Dore ibyo Uhoraho yabategetse gukora kugira ngo ikuzo rye ribigaragarize.»


Imbaga yose yari mu migambi yo kubicisha amabuye, nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza Abayisraheli bose ku ihema ry’ibonaniro.


Kore akoranyiriza abantu be iruhande rwa Musa na Aroni, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza imbaga yose,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan