Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 9:22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Hanyuma Aroni yaramburiye ibiganza hejuru y’imbaga, ayiha umugisha maze aramanuka. Ubwo yari arangije gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, igitambo gitwikwa, hamwe n’ibitambo by’ubuhoro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Aroni amanika amaboko yerekeje ku bantu, abahesha umugisha. Arururuka ava aho atambiye cya gitambo cyatambiwe ibyaha, na cya gitambo cyoshejwe n'ibyo bitambo by'uko bari amahoro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Aroni amaze gutamba ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibikongorwa n'iby'umusangiro, arambura amaboko asabira abantu umugisha, arangije ava ku rutambiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Aroni amaze gutamba ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibikongorwa n'iby'umusangiro, arambura amaboko asabira abantu umugisha, arangije ava ku rutambiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 9:22
16 Iomraidhean Croise  

maze arahagarara aha umugisha ikoraniro ry’Abayisraheli, avuga mu ijwi riranguruye ati


Bene Amurani ni Aroni na Musa. Aroni ashyirwa ukwe kugira ngo we n’abahungu be bazahore bahereza Uhoraho amaturo matagatifu, no kugira ngo ajye yosereza imibavu imbere y’Imana, kandi amukorere, ahe rubanda umugisha mu izina rye ubuziraherezo.


Umwami ahindukirira ikoraniro ryose rya Israheli ryari rihagaze, arisabira umugisha.


Izina rye rizavugwa ubuziraherezo, ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba! Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha, amahanga yose amwite umunyahirwe!


Musa areba ibyakozwe byose, maze asanga barabitunganyije; babikora uko Uhoraho yari yarabitegetse. Nuko Musa abasabira umugisha.


Uhoraho abwira Musa, ati


Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.


Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha.


Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.»


Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu.


Nuko abaherezabitambo bene Levi bazayegere, kuko ari bo Uhoraho Imana yawe yahisemo ngo bajye bakora imihango kandi batange umugisha mu izina ry’Uhoraho, n’ijambo bavuze akaba ari ryo rimara impaka zose n’urubanza rwose rwerekeye gukomeretsa umuntu.


Ntimukiture undi inabi yabagiriye, cyangwa ngo nabatuka mumusubize; ahubwo mwifurizanye umugisha, kuko ari cyo mwahamagariwe, kugira ngo muzahabwe umugisha ho umurage.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan