Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 9:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Musa rero abwira Aroni, ati «Shaka ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’isekurume y’intama yo guturwaho igitambo gitwikwa. Ayo matungo yombi, uzayamurika imbere y’Uhoraho, ariko azabe atagira inenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n'isekurume y'intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y'Uwiteka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Abwira Aroni ati: “Shaka ikimasa kidafite inenge cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'isekurume y'intama idafite inenge y'igitambo gikongorwa n'umuriro, ubizane imbere y'Ihema ry'Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Abwira Aroni ati: “Shaka ikimasa kidafite inenge cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'isekurume y'intama idafite inenge y'igitambo gikongorwa n'umuriro, ubizane imbere y'Ihema ry'Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 9:2
15 Iomraidhean Croise  

Dore uko uzagenza kugira ngo ubahindure abaherezabitambo banjye banyeguriwe. Uzende ikimasa n’amasekurume abiri y’intama atagira inenge;


Mu mwaka wa cumi, ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa cumi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati


Niba hari ushaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo magufiya yo mu bana b’intama cyangwa b’ihene, azazane isekurume idafite inenge.


Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime;


Dore uko Aroni azitegura mbere yo kwinjira mu Ngoro: azitwaze ikimasa kigenewe guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’isekurume y’intama igenewe igitambo gitwikwa.


Nyuma y’ibyo Abayisraheli bazamushyikirize amasekurume abiri y’ihene yo guturwaho igitambo gitwikwa.


Niba uguye mu cyaha ari umuherezabitambo wasizwe amavuta, kubera iyo mpamvu agatuma umuryango wose ucumura, azatura Uhoraho ikimasa cy’igisore kidafite inenge; kibe igitambo cy’impongano y’icyaha.


Musa yiyegereza cya kimasa cy’igitambo cy’impongano y’icyaha, maze Aroni n’abahungu be bamaze kukiramburiraho ibiganza ku mutwe,


Musa yiyegereje na ya sekurume y’intama y’igitambo gitwikwa, maze Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe, arayisogota.


Hanyuma uzabwira Abayisraheli aya magambo, uti ’Mufate isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo gitwikwa.


Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.


kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite.


Ntameze nk’abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby’imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan