Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 8:24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

24 Musa yigiza hino bene Aroni, na bo abasiga amaraso ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. Nuko nyuma, andi maraso Musa ayasesa mu mpande zose z’urutambiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

24 Azana bene Aroni, akoza amaraso hejuru ku matwi yabo y'iburyo, no ku bikumwe byabo by'iburyo, no ku mano yabo y'iburyo manini, ayandi maraso ayamisha impande zose z'igicaniro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

24 Musa abigenza atyo no ku bahungu ba Aroni, amaraso asigaye ayaminjagira ku rutambiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

24 Musa abigenza atyo no ku bahungu ba Aroni, amaraso asigaye ayaminjagira ku rutambiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 8:24
4 Iomraidhean Croise  

Uzabage iyo mpfizi y’intama, maze wende ku maraso yayo, uyarabe ku gikobokobo cy’ugutwi kw’iburyo kw’Aroni, no ku gikobokobo cy’ugutwi kw’iburyo kw’abahungu be, no ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cyabo cy’iburyo, maze usese amaraso ku mpande zose z’urutambiro.


Umuherezabitambo akoza urutoki mu maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, agasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo.


Musa yakoranyirije hamwe inyama zose z’ibinure, ni ukuvuga umurizo, ibinure biri ku mara, ibyo ku mwijima, impyiko zombi n’ibinure byazo, hamwe n’itako ry’iburyo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan