Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 8:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Hamagara Aroni n’abahungu be, kandi wiyegereze imyenda y’umuherezabitambo, amavuta yo gusiga, ikimasa cyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, amasekurume y’intama abiri, hamwe n’igitebo cyuzuye imigati idasembuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Jyana na Aroni n'abana be na ya myambaro, na ya mavuta ya elayo yo gusīga, n'ikimasa cyo gutambirwa ibyaha, n'amasekurume y'intama yombi, n'icyibo kirimo ya mitsima itasembuwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 “Zana Aroni n'abahungu be, n'imyambaro y'abatambyi n'amavuta yo gusīga, n'ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha n'amasekurume y'intama abiri, n'inkōko y'imigati idasembuye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 “Zana Aroni n'abahungu be, n'imyambaro y'abatambyi n'amavuta yo gusīga, n'ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha n'amasekurume y'intama abiri, n'inkōko y'imigati idasembuye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 8:2
15 Iomraidhean Croise  

Ikindi kandi, wigize hafi yawe Aroni umuvandimwe wawe, kugira ngo abe umuherezabitambo wanjye; unahamagare mu Bayisraheli abahungu ba Aroni, ari bo Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.


Abahungu ba Aroni na bo uzabakorere amakanzu n’imikandara, ubakorere n’ingofero zibahesha ikuzo n’icyubahiro.


imyambaro mitagatifu igenewe imihango yo mu Ngoro, imyambaro ya Aroni umuherezabitambo n’imyambaro y’abahungu be bazambara batunganya imirimo y’ubuherezabitambo.


Kirazira kubikoramo umutsima usembuye. Uwo ni wo mugabane mbahaye ku maturo nturwa, agakongorwa n’umuriro. Ni ikintu gitagatifu rwose, kimwe n’ibindi bisaguka ku gitambo cy’impongano cyangwa ku gitambo cy’indishyi y’akababaro.


Uhoraho abwira Musa, ati


Musa yafashe amavuta yo gusiga, ayamisha ku Ngoro, maze yo n’ibyari biyirimo byose arabitagatifuza.


Musa yiyegereje na ya sekurume y’intama y’igitambo gitwikwa, maze Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe, arayisogota.


Musa yongeye kwiyegereza isekurume y’intama ya kabiri yari igenewe umuhango wo gushyiraho umuherezabitambo mushyashya. Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe,


Nyuma y’ibyo ukoranyirize imbaga yose y’Abayisraheli imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro.»


Ntameze nk’abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby’imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan