Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 8:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

17 Naho ikimasa, uruhu rwacyo, inyama zacyo n’amayezi yacyo, abitwikira kure y’ingando nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 Ariko icyo kimasa n'uruhu rwacyo, n'inyama zacyo n'amayezi yacyo abyosereza inyuma y'ingando z'amahema, uko Uwiteka yategetse Mose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 Izindi nyama z'ikimasa n'uruhu n'amayezi abitwikira inyuma y'inkambi, nk'uko Uhoraho yabimutegetse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

17 Izindi nyama z'ikimasa n'uruhu n'amayezi abitwikira inyuma y'inkambi, nk'uko Uhoraho yabimutegetse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 8:17
9 Iomraidhean Croise  

Naho inyama z’ikimasa, n’uruhu n’amayezi, uzabitwikire inyuma y’ingando: ni igitambo gihongerera ibyaha.


Ibyo nibirangira, uzafate ikimasa cy’impongano y’ibyaha, ugitwikire ahantu hitaruye, hanze y’Ingoro.


Cya kimasa na ya sekurume y’ihene byatuweho igitambo cy’impongano n’amaraso yabyo yajyanywe mu Ngoro ngo bayakoreshe umuhango wo gukiza ibyaha, bazabijyane hirya y’ingando, maze, ari impu, inyama cyangwa amayezi babitwike.


Icyo kimasa arategeke kukijyana kure y’ingando, maze agitwikireyo nk’uko yatwitse cya kindi cya mbere. Ngicyo igitambo cy’impongano y’icyaha cy’ikoraniro.


Inyama zindi hamwe n’uruhu, byo yabitwikiye kure y’ingando.


Kristu yadukijije umuvumo w’amategeko, yihindura umuvumo ari we, ari twe agirira, kuko byanditswe ngo «Umanitse ku giti wese ni umuvumo.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan