Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 8:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Andi mavuta ayasiga ku mutwe wa Aroni, amusigira kumutagatifuza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Asuka ku mutwe wa Aroni ayo mavuta yo gusīga, amusīgira kumweza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Afata kuri ayo mavuta ayasuka ku mutwe wa Aroni, amwegurira Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Afata kuri ayo mavuta ayasuka ku mutwe wa Aroni, amwegurira Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 8:12
9 Iomraidhean Croise  

Bimeze nk’amavuta y’umubavu asutswe mu mutwe, agasesekara mu bwanwa, mu bwanwa bwa Aroni, maze akamanukira ku ncunda z’umwambaro we.


Iyo myambaro yose uzayambike Aroni umuvandimwe wawe, hamwe n’abahungu be. Uzabasige amavuta, maze ubahe ububasha bwo gutunganya imihango mitagatifu; uzabanyegurira, babe abaherezabitambo banjye.


Uzende amavuta yo gusiga, uyasuke ku mutwe we, maze uyamusige.


Uzasige Aroni n’abahungu be, maze ubatagatifuze ngo begukire ubuherezabitambo bwanjye.


Mwebwe ntimugomba kuva ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo mudapfa, kuko murangwa n’ikimenyetso cy’amavuta y’Uhoraho mwasizwe.» Nuko bagenza uko Musa yari yategetse.


Niba uguye mu cyaha ari umuherezabitambo wasizwe amavuta, kubera iyo mpamvu agatuma umuryango wose ucumura, azatura Uhoraho ikimasa cy’igisore kidafite inenge; kibe igitambo cy’impongano y’icyaha.


Ni ko Uhoraho yategetse Abayisraheli: uwo mugabane uzaharirwa bene Aroni guhera umunsi azaba yabasutseho amavuta y’isigwa. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababera itegeko ridakuka.»


Noneho, Musa afata amavuta yo gusiga, n’amaraso yari ku rutambiro, maze asiga Aroni n’abahungu be, kandi amisha no ku myambaro yabo. Nguko uko Musa yeguriye Uhoraho Aroni n’abahungu be, akanatagatifuza imyambaro yabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan