Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 7:36 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

36 Ni ko Uhoraho yategetse Abayisraheli: uwo mugabane uzaharirwa bene Aroni guhera umunsi azaba yabasutseho amavuta y’isigwa. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababera itegeko ridakuka.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

36 Uwo mwanya Uwiteka yategetse Abisirayeli kujya bawubaha, uhereye ku munsi yabasīgiyeho. Iryo ribabereye itegeko ritazakuka mu bihe byabo byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

36 Uwo munsi Uhoraho yategetse Abisiraheli gutanga uwo mugabane, kugira ngo ube uwa Aroni n'abamukomokaho uko ibihe bihaye ibindi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

36 Uwo munsi Uhoraho yategetse Abisiraheli gutanga uwo mugabane, kugira ngo ube uwa Aroni n'abamukomokaho uko ibihe bihaye ibindi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 7:36
6 Iomraidhean Croise  

Hahore iteka itara ryaka mu ihema ry’ibonaniro. Aroni n’abahungu be bazaryiteho ku buryo rimurika kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo imbere y’Uhoraho. Ni itegeko ridakuka mu Bayisraheli, uko ibihe bigenda bisimburana.


Iryo ni itegeko ridakuka kuri mwebwe, kuva mu gisekuru kugera mu kindi, aho muzaba mutuye hose. Icyitwa ikinure cyose, hamwe n’icyitwa amaraso cyose, ntimuzabirye.»


Andi mavuta ayasiga ku mutwe wa Aroni, amusigira kumutagatifuza.


Noneho, Musa afata amavuta yo gusiga, n’amaraso yari ku rutambiro, maze asiga Aroni n’abahungu be, kandi amisha no ku myambaro yabo. Nguko uko Musa yeguriye Uhoraho Aroni n’abahungu be, akanatagatifuza imyambaro yabo.


So namutoranyije mu miryango yose ya Israheli mugira umuherezabitambo wanjye, ngo ajye yegera urutambiro rwanjye, ahatwikire umubavu, anambare umusanganyagihimba mu maso yanjye. Ibyo Abayisraheli batura byose, nabyeguriye umuryango wa so.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan