Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 7:32 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

32 Byongeye kandi, umuherezabitambo muzamuhe itako ry’iburyo, ribe umugabane we ku bitambo byanyu by’ubuhoro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

32 Kandi ku bitambo byanyu by'uko muri amahoro, mujye muha umutambyi urushyi rw'ukuboko kw'iburyo ho ituro ryererejwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

32 Itako ry'iburyo ry'itungo ry'igitambo cy'umusangiro, na ryo rizahabwe umutambyi

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

32 Itako ry'iburyo ry'itungo ry'igitambo cy'umusangiro, na ryo rizahabwe umutambyi

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 7:32
12 Iomraidhean Croise  

Nguko uko uzegurira Uhoraho inkoro n’itako bya rugeyo y’intangizamirimo ya Aroni n’abahungu be.


Naho inkoro yaherejwe Uhoraho hamwe n’itako ryagabanijwe ku gitambo, muzabirira ahantu hasukuye, wowe, abahungu bawe n’abakobwa bawe. Uwo ni wo mugabane wawe n’abana bawe ku bitambo by’ubuhoro by’Abayisraheli.


Iryo tako ry’iburyo rizabe umugabane w’uwo muri bene Aroni uzaba yakoze umuhango wo kumurika amaraso n’ibinure by’igitambo cy’ubuhoro.


Koko rero, inkoro iherezwa Uhoraho, hamwe n’itako rikurwa ku bitambo by’ubuhoro nabyatse Abayisraheli maze mbigenera umuherezabitambo Aroni n’abahungu be. Rizaba umugabane wabo igihe cyose.


Aroni yakoze umuhango wo guhereza Uhoraho inkoro n’itako ry’iburyo, maze arabimutura nk’uko Musa yari yabimutegetse.


Ibizagerurwa ku maturo yose y’Abayisraheli, kimwe n’ibintu byose bigenewe Ingoro bigashyikirizwa umuherezabitambo, ibyo bizaba umugabane we.


Umuherezabitambo azazamura ayo maturo matagatifu, ayamurikire Uhoraho; ni ikintu gitagatifu kigenewe umuherezabitambo, kimwe n’inkoro n’itako yari asanzwe ahabwa. Kuva ubwo uwahoze ari umunazireya azashobora kunywa divayi.


Dore rero uburenganzira abaherezabitambo bazagira muri rubanda no ku bantu baza gutura ibitambo by’inka cyangwa intama: bazajya baha umuherezabitambo urushyi rw’ukuboko, imisaya n’igifu.


Umunyagikoni azana inyama y’itako n’ibyaryo byose, abihereza Sawuli. Nuko Samweli aravuga ati «Ngurwo uruhisho rwawe, ngaho fungura! Ni wowe byahishiwe, kuko natumiye rubanda ari wowe nteganyiriza.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan