Abalewi 7:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu18 Nihagira umuntu urenga kuri ibyo, maze ku munsi wa gatatu akarya ku nyama z’igitambo cye cy’ubuhoro, icyo gihe, nta bwo icyo gitambo cyakwakiranwa ishimwe kandi n’uwagituye na we ntiyagishimirwa. Inyama zacyo ziba zanduye; uwaziryaho wese yaba yihamije icyaha. Faic an caibideilBibiliya Yera18 Ariko nihagira inyama z'igitambo cy'uko ari amahoro ziribwa ku wa gatatu ntikizemerwa, ntikizabarwa ku wagitambye, kizaba ikizira ukiriyeho azagibwaho no gukiranirwa kwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D18 Nibazirya nyuma y'iyo minsi ibiri, Uhoraho ntazemera icyo gitambo, n'uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye. Uwaziryaho wese aba akwiriye kubihanirwa. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana18 Nibazirya nyuma y'iyo minsi ibiri, Uhoraho ntazemera icyo gitambo, n'uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye. Uwaziryaho wese aba akwiriye kubihanirwa. Faic an caibideil |
Kugira ngo bature igitambo, bica ikimasa, ariko kandi bakica n’umuntu! Basogota umwana w’intama, bagahotora n’imbwa! Bahereza ituro, rikaba ari amaraso . . . y’ingurube! Bagira urwibutso rw’ububani, nyamara bakosa . . . ikigirwamana ! Koko rero, abo bantu bihimbiye inzira zabo bwite, bishimira kuguma mu mahano yabo.