Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 7:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Hari ubwo igitambo gishobora guturwa ari icyo guhigura umuhigo, cyangwa kigaturwa kubera ubushake bw’umuntu. Inyama zacyo rero zigomba kuribwa kuri uwo munsi cyatuweho. Cyakora, bukeye bwaho, bashobora kurya izaraye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 “Ariko niba ari igitambo umuntu atambiye guhigura umuhigo, cyangwa ari icyo atambishwa n'umutima ukunze, kijye kiribwa ku munsi agitambiyeho, kandi ikiraye kiribwe ku wa kabiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Niba icyo gitambo cy'umusangiro ari icyo guhigura umuhigo cyangwa icy'ubushake, bajye barya inyama zacyo umunsi cyatambweho nizirara bazirye bukeye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Niba icyo gitambo cy'umusangiro ari icyo guhigura umuhigo cyangwa icy'ubushake, bajye barya inyama zacyo umunsi cyatambweho nizirara bazirye bukeye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 7:16
17 Iomraidhean Croise  

None ninjiye mu Ngoro yawe nzanye ibitambo bitwikwa, nje kuguhigura nk’uko nabisezeranye,


Mbese Abayisraheli bose, ari abagabo ari n’abagore, bafite umutima ukeye, bazanira Uhoraho amaturo bigeneye, kugira ngo batunganye imirimo yose Uhoraho yari yabategetse abitumye Musa.


«Nagombaga gutura igitambo cyo gushimira Uhoraho, none uyu munsi narangije amasezerano yanjye.


Igihe umwami azaba yishakiye gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, bazamukingurire irembo ryerekera mu burasirazuba, maze ature ibitambo bye nk’uko asanzwe abigenza ku isabato, narangiza asohoke bahite bakinga.


Itungo rigufi cyangwa rirerire niriba ryararemaye cyangwa ryarazonzwe, ushobora kurituraho igitambo witangiye ku bushake bwawe. Ariko rero icyo gitambo nikiba ari icy’umuhigo wahize, iryo tungo ntirishobora kwemerwa.


Nimutura Uhoraho igitambo cyo kumuhesha ikuzo, dore uko muzabigenza kugira ngo mugishimirwe:


Nanone kandi ibyo bizaza bisanga amaturo y’isabato y’Uhoraho, hamwe n’andi maturo asanzwe cyangwa ibitambo mumutura ku bushake bwanyu cyangwa kubera umuhigo mwahize.


igihe muzatura Uhoraho ibiribwa, igitambo gitwikwa cyangwa icy’amatungo magufi n’amaremare, nimushaka kurangiza indahiro mwahize, cyangwa gutura igitambo ku bushake bwanyu, cyangwa se ari igitambo cyo mu minsi mikuru yanyu, nimutura rero Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura,


Ahantu Uhoraho Imana yanyu azaba yihitiyemo ngo ahatuze izina rye, ni ho muzajyana ibi mbategetse byose: ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’imisanzu yanyu, hamwe n’ibyo muzaba mwishakiye byose guha Uhoraho ngo bibe ituro ry’uguhigura.


Ikindi kandi, uramenye ntuzarire mu mugi wawe icya cumi cy’ingano zawe, n’icya divayi yawe nshya, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, cyangwa se uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi, cyangwa ibitambo byose by’uguhigura, cyangwa ibintu utanze ku bwende, n’imisanzu;


Ibintu byonyine uzajyana ahantu Uhoraho azaba yarihitiyemo, ni ibyo uzaba wareguriye Imana kimwe n’amatungo yawe y’uguhigurwa.


Azabe ari ho mujyana ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’icya cumi cy’umutungo wanyu, n’imisanzu yanyu, n’amaturo y’uguhigura, n’ibindi mutanze ku bwende, n’uburiza bw’amatungo yanyu maremare n’amagufi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan