hazongera humvikane urusaku rw’ibyishimo n’umunezero, indirimbo y’umukwe n’imbyino y’umugeni, ndetse n’indirimbo z’abazanye ibitambo byo gushimira mu Ngoro y’Uhoraho, bagira bati «Nimusingize Uhoraho Umugaba w’ingabo kuko ari umugwaneza; urukundo rwe rugahoraho iteka!» Ni koko — uwo ni Uhoraho ubivuze — iki gihugu nzakivugurura, gisubire uko cyahoze mbere.