Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 6:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Ku ifu y’ituro, ku mavuta hamwe n’ububani buri kuri iryo turo, bazayoreho ibyuzuye urushyi, maze babitwikire ku rutambiro, bibe igitambo cy’urwibutso kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Ku ifu y'ingezi y'iryo turo n'amavuta ya elayo yaryo akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n'umubavu wose uririho, abyosereze ku gicaniro bibere Uwiteka impumuro nziza, bibe urwibutso rwaryo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Umwe muri bo akureho umubavu wose uriho, afate n'urushyi rw'ifu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, impumuro yabyo imushimishe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Umwe muri bo akureho umubavu wose uriho, afate n'urushyi rw'ifu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, impumuro yabyo imushimishe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 6:8
4 Iomraidhean Croise  

Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime;


maze bene Aroni umuherezabitambo bacane umuriro ku rutambiro bawugerekeho inkwi.


Dore rero imihango yerekeye ituro ry’ibiribwa: Bene Aroni ni bo bazarihereza Uhoraho, bari ahateganye n’urutambiro.


Ibizasigara, Aroni n’abahungu be bazabirye; ibyo biribwa bidasembuye bizarirwa ahantu hasukuye mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan