Abalewi 6:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu6 Ku rutambiro, hagomba guhora haka umuriro ubutazima. Faic an caibideilBibiliya Yera6 Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D6 Umuriro ujye uhora waka ku rutambiro, ntukigere uzima. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana6 Umuriro ujye uhora waka ku rutambiro, ntukigere uzima. Faic an caibideil |
Dukoresheje ubufindo, twagennye igihe cyo mu mwaka buri muntu, yaba umuherezabitambo, umulevi cyangwa se undi wo muri rubanda, azajya agemura inkwi mu Ngoro y’Imana yacu; igihe cyabo nikigera abantu bo muri buri nzu, bazajya bazizana, kugira ngo zitwikirwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko.
«Umuntu nakora ishyano biturutse ku burangare akabigira yima Uhoraho ibyamugenewe, indishyi y’akababaro azazanira Uhoraho igomba kuba ari imfizi y’intama idafite inenge, itoranyiiwe mu matungo magufi, kandi ifite agaciro k’umubare uringaniye w’amasikeli y’ifeza, apimiye kuri sikeli y’Ingoro, maze ayitureho igitambo cy’indishyi y’akababaro.
azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge itoranyijwe mu matungo magufi, bikurikije igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze biturutse ku burangare cyangwa ubujiji, ubwo azaba akibabariwe.