Abalewi 6:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 Naho wa muriro wo ku rutambiro, uzahore ucanye ubutazima. Buri gitondo, umuherezabitambo azajye awukoranyirizaho inkwi, arambikeho igitambo gitwikwa, atareho inyama ziriho ibinure z’ibitambo by’ubuhoro. Faic an caibideilBibiliya Yera5 Umuriro wo ku gicaniro uhore waka ntugasinzire, umutambyi ajye awushyiramo inkwi uko bukeye, awushyiremo igitambo cyo koswa igice cyose mu bwoserezo bwacyo, awoserezemo urugimbu rw'ibitambo by'uko bari amahoro. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D5 Umuriro wo ku rutambiro ntukigere uzima, buri gitondo umutambyi ajye yongeraho inkwi, agerekeho igitambo gikongorwa n'umuriro cya mu gitondo, abone gutwika urugimbu rw'ibitambo by'umusangiro. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana5 Umuriro wo ku rutambiro ntukigere uzima, buri gitondo umutambyi ajye yongeraho inkwi, agerekeho igitambo gikongorwa n'umuriro cya mu gitondo, abone gutwika urugimbu rw'ibitambo by'umusangiro. Faic an caibideil |
Dukoresheje ubufindo, twagennye igihe cyo mu mwaka buri muntu, yaba umuherezabitambo, umulevi cyangwa se undi wo muri rubanda, azajya agemura inkwi mu Ngoro y’Imana yacu; igihe cyabo nikigera abantu bo muri buri nzu, bazajya bazizana, kugira ngo zitwikirwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko.
Ibyo azaba yaragomwe ingoro, azabyishyure, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, maze abishyikirize umuherezabitambo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye, yifashishije ya mfizi y’intama atuyeho igitambo cyo kwigorora, ubwo azabe ababariwe igicumuro cye.