Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 6:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 «Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be ku byerekeye imihango y’impongano y’icyaha: igitambo cy’impongano y’icyaha kizasogoterwe aho basanzwe bicira ibitambo bitwikwa, imbere y’Uhoraho kuko ari ikintu gitagatifu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 “Bwira Aroni n'abana be uti ‘Iri ni itegeko ry'igitambo gitambirwa ibyaha, aho bakererera igitambo cyoswa abe ari ho bakererera igitambo gitambirwa ibyaha imbere y'Uwiteka, ni icyera cyane.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 guha Aroni n'abahungu be aya mategeko yerekeye igitambo cyo guhongerera icyaha: itungo ry'icyo gitambo rijye ryicirwa imbere y'Ihema ry'Uhoraho, aho bicira itungo ry'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ni igitambo cyamweguriwe rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 guha Aroni n'abahungu be aya mategeko yerekeye igitambo cyo guhongerera icyaha: itungo ry'icyo gitambo rijye ryicirwa imbere y'Ihema ry'Uhoraho, aho bicira itungo ry'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ni igitambo cyamweguriwe rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 6:18
19 Iomraidhean Croise  

Mu minsi irindwi uzakorera urutambiro imihango yo kurukiza ubwandure, maze urwegurire Imana; nuko urutambiro ruzabe rutagatifu rwose, n’ikizakora ku rutambiro cyose kizabe gitagatifu.


Iryo ni itegeko ridakuka kuri mwebwe, kuva mu gisekuru kugera mu kindi, aho muzaba mutuye hose. Icyitwa ikinure cyose, hamwe n’icyitwa amaraso cyose, ntimuzabirye.»


ayirambikeho ikiganza ku mutwe, maze ayicire imbere y’Uhoraho, aho bicira ibitambo bitwikwa. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha.


Niba uguye mu cyaha ari umuherezabitambo wasizwe amavuta, kubera iyo mpamvu agatuma umuryango wose ucumura, azatura Uhoraho ikimasa cy’igisore kidafite inenge; kibe igitambo cy’impongano y’icyaha.


Azarambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, maze uwo mwana w’intama awusogotere aho basanzwe baturira igitambo gitwikwa, awutureho igitambo cy’impongano.


Kirazira kubikoramo umutsima usembuye. Uwo ni wo mugabane mbahaye ku maturo nturwa, agakongorwa n’umuriro. Ni ikintu gitagatifu rwose, kimwe n’ibindi bisaguka ku gitambo cy’impongano cyangwa ku gitambo cy’indishyi y’akababaro.


Umuherezabitambo ni we uyobora imihango y’icyo gitambo, ni na we kandi ushobora kukirya, akakirira mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro, ahantu hasukuye.


Uwo mu baherezabitambo wese ashobora kukiryaho, kandi akakirira ahantu hasukuye kuko ari ikintu gitagatifu rwose.


Muzayarira ahantu hatagatifu, kandi abagabo bose bashobora kuzayaryaho. Uzamenye neza ko ayo maturo ari ibintu bitagatifu.


Uhoraho abwira Aroni, ati «Dore nkweguriye igice cy’amaturo yose matagatifu Abayisraheli bagomba kumurikira. Ni wo mugabane nkweguriye, wowe n’abahungu bawe, ku buryo budasubirwaho.


Ariko se ntimuzi ko abakorera Ingoro y’Imana batungwa n’iyo Ngoro nyine, n’abahereza ku rutambiro, bagahabwa umugabane ku byo batuye?


kuko byanditswe ngo «Nimube intungane, kuko ndi intungane.»


Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan