Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 6:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Umuntu wese wo muri bene Aroni ashobora kukiryaho. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, ngiryo iposho mugenewe buri gihe, rikava ku biribwa biturwa Uhoraho bigakongorwa n’umuriro. Ikizabikoraho cyose kizaba kibaye ikintu gitagatifu.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Umugabo wese wo muri bene Aroni yakiryaho. Iryo ni itegeko ridakuka ribategeka mu bihe byanyu byose, ritegeka iby'amaturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uzayakoraho wese azaba ari uwera.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Abakomoka kuri Aroni b'igitsinagabo bonyine ni bo bashobora kuryaho, kuko uwo mugabane uva ku maturo atwikwa y'Uhoraho wabagenewe uko ibihe bihaye ibindi. Undi muntu wese uzawuryaho azabona ishyano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Abakomoka kuri Aroni b'igitsinagabo bonyine ni bo bashobora kuryaho, kuko uwo mugabane uva ku maturo atwikwa y'Uhoraho wabagenewe uko ibihe bihaye ibindi. Undi muntu wese uzawuryaho azabona ishyano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 6:11
14 Iomraidhean Croise  

Mu minsi irindwi uzakorera urutambiro imihango yo kurukiza ubwandure, maze urwegurire Imana; nuko urutambiro ruzabe rutagatifu rwose, n’ikizakora ku rutambiro cyose kizabe gitagatifu.


Nibasohoka bagana mu gikari cyo hanze basanze imbaga, baziyambure imyambaro bari bambaye bari ku murimo wabo bayibike ahabigenewe mu byumba bitagatifu, maze bambare indi kugira ngo imbaga itava aho ikora kuri iyo myambaro mitagatifu.


Cya kimasa na ya sekurume y’ihene byatuweho igitambo cy’impongano n’amaraso yabyo yajyanywe mu Ngoro ngo bayakoreshe umuhango wo gukiza ibyaha, bazabijyane hirya y’ingando, maze, ari impu, inyama cyangwa amayezi babitwike.


Ibyo biribwa bizaba ibya Aroni n’abahungu be. Iyo migati rero, bazayirira ahantu hasukuye kuko kuri bo ari ikintu gitagatifu cyagabanijwe ku biribwa bigenewe Uhoraho. Uwo uzaba umugabane wabo ubuziraherezo.»


mbese ibyasigaye kuri icyo kimasa byose, azabijyane ku muriro w’inkwi. Aho ngaho nyine barunda ivu ni ho bizatwikirwa.


Icyo kimasa arategeke kukijyana kure y’ingando, maze agitwikireyo nk’uko yatwitse cya kindi cya mbere. Ngicyo igitambo cy’impongano y’icyaha cy’ikoraniro.


Kirazira kubikoramo umutsima usembuye. Uwo ni wo mugabane mbahaye ku maturo nturwa, agakongorwa n’umuriro. Ni ikintu gitagatifu rwose, kimwe n’ibindi bisaguka ku gitambo cy’impongano cyangwa ku gitambo cy’indishyi y’akababaro.


Uhoraho abwira Musa, ati


Umuntu wese uzakora ku nyama z’icyo gitambo, azaba asukuwe; nihagira kandi amaraso yacyo ameneka ku mwambaro, muzawumesere ahantu hasukuye.


Umuntu wo mu baherezabitambo wese ashobora kurya kuri icyo gitambo: ni ikintu gitagatifu rwose.


Uwo mu baherezabitambo wese ashobora kukiryaho, kandi akakirira ahantu hasukuye kuko ari ikintu gitagatifu rwose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan