Abalewi 5:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu7 Niba umuntu afite amikoro make, akaba adashobora kubona rimwe mu matungo magufi, nashaka gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, azazanire Uhoraho intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe izaturweho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ibe iy’igitambo gitwikwa. Faic an caibideilBibiliya Yera7 “Niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe icyo koswa. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D7 Niba ari umukene udashobora kubona intama cyangwa ihene, ajye azana intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo yiyunge n'Uhoraho kubera icyaha yakoze. Inuma imwe ibe igitambo cyo guhongerera icyo cyaha, indi ibe igitambo gikongorwa n'umuriro. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana7 Niba ari umukene udashobora kubona intama cyangwa ihene, ajye azana intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo yiyunge n'Uhoraho kubera icyaha yakoze. Inuma imwe ibe igitambo cyo guhongerera icyo cyaha, indi ibe igitambo gikongorwa n'umuriro. Faic an caibideil |
Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.