Abalewi 5:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu6 hanyuma akazanira Uhoraho igitambo cy’impongano, kubera ko yacumuye: icyo gitambo cy’impongano y’icyaha kizabe ari itungo rigufi ry’inyagazi; umwana w’intama cyangwa ihene, maze umuherezabitambo azamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye. Faic an caibideilBibiliya Yera6 azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'umwagazi wo mu mukumbi w'umwana w'intama cyangwa w'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D6 maze azane inyagazi y'intama cyangwa ishashi y'ihene ho igitambo cyo guhongerera icyaha yakoze. Uko ni ko azajya yiyunga n'Uhoraho, maze umutambyi agahongerera icyo cyaha. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana6 maze azane inyagazi y'intama cyangwa ishashi y'ihene ho igitambo cyo guhongerera icyaha yakoze. Uko ni ko azajya yiyunga n'Uhoraho, maze umutambyi agahongerera icyo cyaha. Faic an caibideil |
Nuko wa muntu arambwira ati «Ibyo byumba biri imbere y’ikibuga, mu majyaruguru no mu majyepfo, ni ibyumba by’Ingoro. Ni ho abaherezabitambo begera Uhoraho bazajya barira ibiribwa bitagatifu rwose, bakahashyingura ibintu bitagatifu rwose n’andi maturo, ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibyo kwigorora, kuko ari ahantu hatagatifu.
Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.