Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 5:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nanone kandi umuntu nakora ku kintu cyandujwe n’undi muntu atabizi — ku kintu cyose gihumanya — maze akaza kubimenya, azaba ahindutse umunyacyaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 “Cyangwa nakora ku guhumana k'undi muntu, uko kuri kose atabizi, nabimenya, azagibwaho n'urubanza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Umuntu nakora ku muntu uhumanye na we azaba ahumanye nubwo yaba yamukozeho atabizi, namara kubimenya azaba acumuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Umuntu nakora ku muntu uhumanye na we azaba ahumanye nubwo yaba yamukozeho atabizi, namara kubimenya azaba acumuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 5:3
10 Iomraidhean Croise  

hanyuma ku munsi wo kwinjira mu cyumba gitagatifu no mu gikari cy’imbere kugira ngo arangize umurimo we — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — aziturire igitambo cy’impongano y’ibyaha.


Umuherezabitambo asuzume iyo ndwara yo ku mubiri. Niba ubwoya bwo muri icyo gisebe bwererana, kandi kikaba kirigita mu mubiri, azamenye ko ari ibibembe. Umuherezabitambo namara kumusuzuma, azatangaza ko uwo muntu yahumanye.


Nanone kandi, nihagira ukora ku kintu gihumanya atabizi, — nk’intumbi y’inyamaswa yo mu ishyamba, intumbi y’itungo ry’imuhira rihumanya, cyangwa se iy’agasimba gahumanya, ubwo na we azaba ahumanye kandi ahindutse umunyacyaha.


Nanone kandi umuntu navugana ubuhubutsi; agashinga indahiro atitondeye, mu bintu byamugirira nabi cyangwa byamukiza — mbese mu bintu byose umuntu ashobora kugiramo indahiro ahubukiye — icyo gihe, nabimenya, azaba ahindutse umunyacyaha.


Nanone kandi, uzaziryaho yakoze ku muntu wahumanijwe, ku nyamaswa yahumanijwe, na we azacibwe mu muryango we.»


Icyo umuntu uhumanijwe azakoraho cyose, kizaba cyanduye, kandi umuntu uzakora kuri icyo kintu azaba ahumanijwe kugeza nimugoroba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan