Abalewi 5:15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu15 «Umuntu nakora ishyano biturutse ku burangare akabigira yima Uhoraho ibyamugenewe, indishyi y’akababaro azazanira Uhoraho igomba kuba ari imfizi y’intama idafite inenge, itoranyiiwe mu matungo magufi, kandi ifite agaciro k’umubare uringaniye w’amasikeli y’ifeza, apimiye kuri sikeli y’Ingoro, maze ayitureho igitambo cy’indishyi y’akababaro. Faic an caibideilBibiliya Yera15 “Nihagira umuntu ucumura, agakora icyaha atacyitumye mu byera by'Uwiteka akwiriye gutanga, azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza, cy'isekurume y'intama idafite inenge ikuwe mu mukumbi, y'igiciro uzacira cya shekeli z'ifeza zigezwe kuri shekeli y'Ahera, ibe igitambo cyo gukuraho urubanza. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D15 umuntu nacumura atabigambiriye ntatange amaturo yeguriwe Uhoraho, ajye atanga isekurume y'intama idafite inenge ho igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Igomba kuba ifite igiciro gihagije, kibazwe mu bikoroto by'ifeza bikoreshwa n'abatambyi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana15 umuntu nacumura atabigambiriye ntatange amaturo yeguriwe Uhoraho, ajye atanga isekurume y'intama idafite inenge ho igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Igomba kuba ifite igiciro gihagije, kibazwe mu bikoroto by'ifeza bikoreshwa n'abatambyi. Faic an caibideil |
Ibyo azaba yaragomwe ingoro, azabyishyure, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, maze abishyikirize umuherezabitambo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye, yifashishije ya mfizi y’intama atuyeho igitambo cyo kwigorora, ubwo azabe ababariwe igicumuro cye.
azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge itoranyijwe mu matungo magufi, bikurikije igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze biturutse ku burangare cyangwa ubujiji, ubwo azaba akibabariwe.