Abalewi 5:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu12 Azayishyikirize umuherezabitambo; umuherezabitambo ayoreho iyuzuye urushyi y’umuhango, maze ayitwikire ku rutambiro, yiyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Icyo ni gitambo cy’impongano y’icyaha. Faic an caibideilBibiliya Yera12 Iyo fu ayizanire umutambyi, uwo mutambyi ayikureho iyuzuye urushyi, ibe urwibutso rw'iryo turo, ayosereze ku gicaniro, hejuru y'ibitambo byatambiwe Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Iryo ni ituro rituririrwa ibyaha. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D12 Umutambyi namara kwākīra iyo fu, ajye afataho urushyi ayitwikane n'andi maturo atwikwa, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho. Ibyo na byo bibe ituro ryo guhongerera icyaha. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana12 Umutambyi namara kwākīra iyo fu, ajye afataho urushyi ayitwikane n'andi maturo atwikwa, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho. Ibyo na byo bibe ituro ryo guhongerera icyaha. Faic an caibideil |
Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.
Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.