Abalewi 5:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu10 Naho intungura ya kabiri, azayitureho igitambo gitwikwa akurikije imihango yabyo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo mukene umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo azaba akibabariwe. Faic an caibideilBibiliya Yera10 Icya kabiri acyose nk'uko byabwirijwe. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze, maze uwo muntu azakibabarirwa. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D10 Indi numa ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro, akurikije imihango yagenwe. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umukene, kugira ngo akibabarirwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana10 Indi numa ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro, akurikije imihango yagenwe. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umukene, kugira ngo akibabarirwe. Faic an caibideil |
Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.
Ibyo azaba yaragomwe ingoro, azabyishyure, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, maze abishyikirize umuherezabitambo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye, yifashishije ya mfizi y’intama atuyeho igitambo cyo kwigorora, ubwo azabe ababariwe igicumuro cye.