Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 4:30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

30 Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso yacyo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

30 Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yacyo, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo yose ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

30 Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo cyo guhongerera icyaha, ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

30 Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo cyo guhongerera icyaha, ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 4:30
12 Iomraidhean Croise  

Uzende ku maraso y’ikimasa, uyakozemo urutoki rwawe, maze uyasige ku mahembe y’urutambiro; amaraso yose asigaye uzayasese mu nsi y’urutambiro.


Kubera ukudahemuka k’umugambi we, Uhoraho yashatse ko amategeko ye akomera, akaba akataraboneka.


Hanyuma azafate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro ruri imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro, andi asigaye yose, ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Nuko, umuherezabitambo azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye yose ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa.


Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso y’icyo gitambo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi yose asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro.


Hanyuma, umuherezabitambo afate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’imibavu imbere y’Uhoraho, mu ihema ry’ibonaniro, andi maraso asigaye yose y’ikimasa ayasese hasi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Nyuma, amaraso make y’icyo gitambo, azayamishe ku rukuta rumwe rw’urutambiro, naho andi asigaye ayasese mu nsi yarwo. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha.


Musa aragisogota. Amaraso yacyo arayareza maze ayasigisha urutoki rwe ku mahembe y’urutambiro, hirya no hino, ararusukura. Andi maraso yayasheshe mu nsi y’urutambiro, arukoreraho umuhango wo kuruhumanura.


Abahungu be bamuzanira amaraso, akozamo urutoki, asiga ku mahembe y’urutambiro, maze asigaye ayasesa mu nsi yarwo.


Kuko amategeko agarukira kuri Kristu, kugira ngo uwemera wese ahabwe kuba intungane.


Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo — ari we uburokorwe bwose buturukaho —, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan