Uzende amaraso azaba ari ku rutambiro, n’amavuta yo gusiga, maze ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, ku bahungu be no ku myambaro yabo. Bityo, azaba yeguriwe Uhoraho, we n’imyambaro ye, kimwe n’abahungu be n’imyambaro yabo.
hanyuma ku munsi wo kwinjira mu cyumba gitagatifu no mu gikari cy’imbere kugira ngo arangize umurimo we — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — aziturire igitambo cy’impongano y’ibyaha.