Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 4:27 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

27 Niba ari umuntu wo muri rubanda rusanzwe wacumuye kubera uburangare, agaca kuri kimwe mu byabujijwe n’amategeko y’Uhoraho, bityo akandikwaho icyaha

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

27 “Kandi nihagira uwo mu boroheje ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije, akagibwaho n'urubanza,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

27 Niba ari umuturage usanzwe ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, azaba acumuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

27 Niba ari umuturage usanzwe ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, azaba acumuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 4:27
14 Iomraidhean Croise  

Ni nde wamenya amakosa yose yakoze? Nyagasani, urangire umwere w’ibyaha ntiyiziho.


Itegeko rero rizaba rimwe ku muturage no ku musuhuke uzaba abatuyemo.»


Umwami na we azishingira ibitambo bitwikwa, andi maturo kimwe n’amaturo aseswa igihe cy’ibirori by’iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro yose y’umuryango wa Israheli. Ni we uzatanga ibikenewe mu gitambo cyo guhongerera ibyaha no mu yandi maturo, mu gitambo gitwikwa no mu bitambo by’ubuhoro, kugira ngo umuryango wa Israheli uronke imbabazi z’ibyaha.


Uzabigenze utyo na none ku munsi wa karindwi w’ukwezi, ubigirira uwaba yacumuye kubera uburangare cyangwa se atabishakaga. Bityo muzaba muhongereye ubwandu bw’Ingoro.


Niba ari imbaga yose y’Abayisraheli yacumuye itabizi ariko icyo cyaha ntikimenyekane, nibaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho, bityo bikababarwaho,


’Nihagira umuntu ukora icyaha kubera uburangare, agaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho, maze agakora ibyabujijwe, dore uko muzagenza.


Niba ari umutware w’umuryango wacumuye kubera uburangare agaca kuri rimwe mu mategeko y’Uhoraho Imana ye, bityo akagwa mu cyaha,


Niba umuntu yakoze icyaha atabizi, agaca kuri kimwe mu byabujijwe n’amategeko y’Uhoraho, bityo agacumura, akigerekaho umutwaro w’icyaha cye,


Aroni kandi amurika amaturo y’umuryango; afata isekurume y’ihene yari igenewe igitambo cy’impongano y’icyaha cy’umuryango arayisogota, maze arayitura, nk’uko yari yagenjeje ku gitambo cya mbere.


Hazaba itegeko rimwe, n’umuhango umwe, kuri mwebwe no ku munyamahanga uzaba atuye iwanyu.»


Hari ubwo, kubera uburangare, muzaca kuri rimwe muri ayo mategeko Uhoraho yabwiye Musa,


Niba ari umuntu umwe ukoze icyaha atagambiriye, azatura ihene y’umwaka umwe ho igitambo cy’impongano y’icyaha.


Yaba uwo mu Bayisraheli, umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, muzakurikiza itegeko rimwe ku muntu wakoze icyaha kubera uburangare.


«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Umugabo cyangwa umugore, nacumurira Uhoraho akora kimwe mu byaha bisanzwe mu bantu, uwo muntu kizamuhame.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan