Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 4:26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

26 Inyama zose ziriho ibinure azazitwikire ku rutambiro nk’uko yagenjeje za zindi z’igitambo cy’ubuhoro. Umuherezabitambo namara gukorera ku mutware umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo ni ho azaba akibabariwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

26 Urugimbu rwacyo rwose arwosereze ku gicaniro, nk'uko bosa urw'igitambo cy'uko umuntu ari amahoro. Nuko umutambyi amuhongerere impongano y'icyo cyaha cye, maze uwo muntu azacyibabarirwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

26 urugimbu rwose rw'iyo hene arutwikire ku rutambiro nk'uko babigenza ku bitambo by'umusangiro. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umutware, kugira ngo akibabarirwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

26 urugimbu rwose rw'iyo hene arutwikire ku rutambiro nk'uko babigenza ku bitambo by'umusangiro. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umutware, kugira ngo akibabarirwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 4:26
22 Iomraidhean Croise  

Abaherezabitambo barayabaga, amaraso yayo bayamisha ku rutambiro bahongerera ibyaha. Nuko basabira imbabazi Abayisraheli bose, kuko umwami yari yategetse ko basabira Abayisraheli bose bagatura ibitambo bitwikwa n’ibyo guhongerera ibyaha byabo.


Ku munsi ukurikiyeho, uzature isekurume itagira inenge ho igitambo cy’impongano y’ibyaha, urutambiro ruzabe rukijijwe rutyo ubwandu nk’uko babigenjeje kuri cya kimasa.


maze arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, bityo gikunde kimubere igitambo cy’impongano.


«Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.»


Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku mutwe, maze imbere y’Uhoraho, akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha.


Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ayitureho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azakorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuninda igitsina.


Impamvu y’ibyo ni uko ubuzima bw’ikiremwa buba mu maraso yacyo; kandi rero jyewe ayo maraso narayabahaye kugira ngo mukorere ku rutambiro umuhango wo kurokora ubuzima bwanyu.


Umuherezabitambo yifashisha iyo sekurume y’intama y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, maze imbere y’Uhoraho, agakorera kuri uwo mugabo umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze. Nyuma y’ibyo, icyaha cye aba akibabariwe.


Hanyuma, ibyo byose bene Aroni bazabitwikire ku rutambiro, babigeretse ku gitambo gitwikwa kiri hejuru y’inkwi bashyize ku muriro. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.


Inyama zose ziriho ibinure azazikebe, maze azitwikire ku rutambiro.


Icyo kimasa azakigirira nk’uko yagenjereje cya kimasa kindi cyatuweho impongano y’icyaha. Umuherezabitambo namara gukorera ku ikoraniro umuhango wo gukiza icyaha, icyo gihe rizaba ribabariwe.


Inyama zose zifite ibinure azazikebeho, nk’uko asanzwe abigenza ku gitambo cy’ubuhoro, maze azitwikire ku rutambiro, zibe igitambo gifite impumuro yurura Uhoraho. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.


Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.


Naho intungura ya kabiri, azayitureho igitambo gitwikwa akurikije imihango yabyo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo mukene umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo azaba akibabariwe.


Iyo umuntu yakoze icyaha kimwe muri biriya, maze umuherezabitambo akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho igicumuro cye, ubwo aba akibabariwe. Umuherezabitambo azarangiza rero imihango yose nk’uko abigenza ku yandi maturo.»


Ibyo azaba yaragomwe ingoro, azabyishyure, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, maze abishyikirize umuherezabitambo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye, yifashishije ya mfizi y’intama atuyeho igitambo cyo kwigorora, ubwo azabe ababariwe igicumuro cye.


azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge itoranyijwe mu matungo magufi, bikurikije igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze biturutse ku burangare cyangwa ubujiji, ubwo azaba akibabariwe.


Dore rero imihango yerekeye ituro ry’ibiribwa: Bene Aroni ni bo bazarihereza Uhoraho, bari ahateganye n’urutambiro.


Umuherezabitambo azakora umuhango wo guhanagura icyaha ku ikoraniro ry’Abayisraheli, bityo babe baronse imbabazi. Kuko ari icyaha kitagambiriwe, kandi bazaba bazaniye Uhoraho amaturo yabo, ibiribwa hamwe n’ibitambo by’impongano y’icyo cyaha.


Umuherezabitambo azakorera mu maso y’Uhoraho umuhango wo guhanagura icyaha kitagambiriwe kuri uwo muntu uzaba yagikoze kubera uburangare. Azamukoreraho umuhango wo guhanagura icyaha, bityo imbabazi abe azironse.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan