Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 4:25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 Nuko, umuherezabitambo azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cy’impongano y’icyaha, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye yose ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 Umutambyi yendeshe urutoki ku maraso y'icyo gitambo gitambirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y'igicaniro cyoserezwaho ibitambo, andi maraso yacyo ayabyarire kuri icyo gicaniro hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 4:25
18 Iomraidhean Croise  

Uzende ku maraso y’ikimasa, uyakozemo urutoki rwawe, maze uyasige ku mahembe y’urutambiro; amaraso yose asigaye uzayasese mu nsi y’urutambiro.


Ntimwari mubizi se ? Nta n’ubwo mwigeze kumva bivugwa ? Ntimwabimenyeshejwe se kuva mu ntangiriro ? Ntimwigeze mumenya Uwahanze isi ?


Nyuma y’ibyo, asohoka yerekeza ku rutambiro ruri imbere y’Uhoraho maze akarukoreraho umuhango wo kurusukura. Afata ku maraso y’ikimasa no ku maraso y’isekurume y’ihene, akayasiga ku mahembe y’urutambiro hirya no hino.


Impamvu y’ibyo ni uko ubuzima bw’ikiremwa buba mu maraso yacyo; kandi rero jyewe ayo maraso narayabahaye kugira ngo mukorere ku rutambiro umuhango wo kurokora ubuzima bwanyu.


Hanyuma azafate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro ruri imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro, andi asigaye yose, ayasese mu nsi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


ayirambikeho ikiganza ku mutwe, maze ayicire imbere y’Uhoraho, aho bicira ibitambo bitwikwa. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha.


Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso yacyo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro.


Umuherezabitambo azakoze urutoki rwe mu maraso y’icyo gitambo, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, hanyuma andi yose asigaye ayasese mu nsi y’urutambiro.


Hanyuma, umuherezabitambo afate kuri ayo maraso, ayasige ku mahembe y’urutambiro rw’imibavu imbere y’Uhoraho, mu ihema ry’ibonaniro, andi maraso asigaye yose y’ikimasa ayasese hasi y’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Nyuma, amaraso make y’icyo gitambo, azayamishe ku rukuta rumwe rw’urutambiro, naho andi asigaye ayasese mu nsi yarwo. Icyo ni igitambo cy’impongano y’icyaha.


Musa yafashe amavuta yo gusiga, ayamisha ku Ngoro, maze yo n’ibyari biyirimo byose arabitagatifuza.


Musa aragisogota. Amaraso yacyo arayareza maze ayasigisha urutoki rwe ku mahembe y’urutambiro, hirya no hino, ararusukura. Andi maraso yayasheshe mu nsi y’urutambiro, arukoreraho umuhango wo kuruhumanura.


Abahungu be bamuzanira amaraso, akozamo urutoki, asiga ku mahembe y’urutambiro, maze asigaye ayasesa mu nsi yarwo.


Kuko amategeko agarukira kuri Kristu, kugira ngo uwemera wese ahabwe kuba intungane.


Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo — ari we uburokorwe bwose buturukaho —, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo.


Bityo, nk’uko Amategeko abivuga, hafi ya byose bisukurishwa amaraso, maze ntihabe ibabarirwa ry’ibyaha, hatabanje kumenwa amaraso.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan