Abalewi 4:20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu20 Icyo kimasa azakigirira nk’uko yagenjereje cya kimasa kindi cyatuweho impongano y’icyaha. Umuherezabitambo namara gukorera ku ikoraniro umuhango wo gukiza icyaha, icyo gihe rizaba ribabariwe. Faic an caibideilBibiliya Yera20 Abe ari ko agirira icyo kimasa, nk'uko yagiriye cya kimasa kindi cy'igitambo gitambirwa ibyaha, abe ari ko agirira n'icyo. Nuko umutambyi abahongerere impongano, maze abo bazababarirwa. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D20 Ajye akurikiza imihango y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, kugira ngo Abisiraheli bababarirwe icyaha bakoze. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana20 Ajye akurikiza imihango y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, kugira ngo Abisiraheli bababarirwe icyaha bakoze. Faic an caibideil |
Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.
Ibyo azaba yaragomwe ingoro, azabyishyure, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, maze abishyikirize umuherezabitambo. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye, yifashishije ya mfizi y’intama atuyeho igitambo cyo kwigorora, ubwo azabe ababariwe igicumuro cye.
azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge itoranyijwe mu matungo magufi, bikurikije igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze biturutse ku burangare cyangwa ubujiji, ubwo azaba akibabariwe.