Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 4:15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 maze abakuru b’ikoraniro bakirambikeho ikiganza ku mutwe, bacyicire imbere y’Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Abakuru bo mu iteraniro barambikire ibiganza mu ruhanga rw'icyo kimasa imbere y'Uwiteka, gikerererwe imbere ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Abe ari ho abakuru b'Abisiraheli bakirambikira ibiganza ku mutwe, bakihicire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Abe ari ho abakuru b'Abisiraheli bakirambikira ibiganza ku mutwe, bakihicire.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 4:15
16 Iomraidhean Croise  

Hanyuma bazana amasekurume imbere y’umwami n’ikoraniro, bayaramburiraho amaboko maze aturwaho igitambo cy’impongano z’ibyaha.


Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka umusozi unsange, uze uri kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli, maze mupfukame ahitaruye.


Musa azamuka umusozi ari kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli.


Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime;


maze arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, bityo gikunde kimubere igitambo cy’impongano.


Aroni aramburira ibiganza bye ku mutwe wa ya sekurume y’ihene nzima, maze akayisabiraho imbabazi z’ibyaha byose by’Abayisraheli. Ibicumuro byabo, imyivumbagatanyo, mbese ibyaha byabo byose, abigereka kuri iyo sekurume, maze akayishumurira mu butayu iyobowe n’umuntu ubishinzwe.


Umuherezabitambo wasizwe amavuta azajyane igice kimwe cy’amaraso ya cya kimasa ku ihema ry’ibonaniro.


Icyo kimasa cy’igisore azakijyana ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, akirambikeho ikiganza ku mutwe, maze agisogotere imbere y’Uhoraho.


Musa yiyegereza cya kimasa cy’igitambo cy’impongano y’icyaha, maze Aroni n’abahungu be bamaze kukiramburiraho ibiganza ku mutwe,


Musa yiyegereje na ya sekurume y’intama y’igitambo gitwikwa, maze Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe, arayisogota.


Musa yongeye kwiyegereza isekurume y’intama ya kabiri yari igenewe umuhango wo gushyiraho umuherezabitambo mushyashya. Aroni n’abahungu be bamaze kuyiramburiraho ibiganza ku mutwe,


Uhoraho abwira Musa, ati «Nkoranyiriza abantu mirongo irindwi bo mu batware ba Israheli, abagabo uziho kuba abakuru n’abacamanza b’umuryango. Uzabajyane ku ihema ry’ibonaniro, bahagararane nawe imbere yanjye.


Uhoraho amanukira mu gacu, avugisha Musa. Agabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura ariko baza kurekeraho.


Uzajyana Abalevi imbere y’Uhoraho maze Abayisraheli babaramburireho ibiganza.


Abalevi bazaramburira ibiganza byabo ku ruhanga rwa bya bimasa, maze wowe ubwawe uzabiture Uhoraho, kimwe ugitangeho igitambo cyo guhongera ibyaha, ikindi ugitangeho igitambo gitwikwa, kugira ngo ukorere ku Balevi umuhango w’ibabarirwa ry’ibyaha.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan