5 Hanyuma, ibyo byose bene Aroni bazabitwikire ku rutambiro, babigeretse ku gitambo gitwikwa kiri hejuru y’inkwi bashyize ku muriro. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.
5 Bene Aroni babyosereze ku gicaniro, hejuru y'igitambo cyoshejwe kitagabanije kiri ku nkwi zo ku muriro. Ibyo ni igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
Naho abaherezabitambo b’Abalevi, ari bo bene Sadoki, batahemutse ku murimo wabo mu Ngoro yanjye igihe Abayisraheli bari barayobye, ni bo bazanyegera bankorere — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bahagarare imbere yanjye banture ibinure n’amaraso.
ya mahano mwakoze mwinjiza abanyamahanga batagenywe ku mutima no ku mubiri mu Ngoro yanjye, bakayijyamo kandi bakayandavuza, mugasangira na bo ikinure n’amaraso byanyeguriwe, mukica mutyo Isezerano ryanjye kubera ayo mahano vose!