Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 3:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Umuntu natura igitambo cy’ubuhoro agikuye mu matungo maremare, cyaba ikimasa cyangwa inyana, ajye amurikira Uhoraho itungo ridafite inenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 “Kandi umuntu natamba igitambo cy'uko ari amahoro, cyo mu mashyo, cy'ikimasa cyangwa cy'inyana, agitambire imbere y'Uwiteka kidafite inenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Umuntu natamba inka ho igitambo cy'umusangiro yaba ikimasa cyangwa inyana, igomba kuba idafite inenge. Ajye ayizana imbere y'Ihema ry'ibonaniro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Umuntu natamba inka ho igitambo cy'umusangiro yaba ikimasa cyangwa inyana, igomba kuba idafite inenge. Ajye ayizana imbere y'Ihema ry'ibonaniro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 3:1
29 Iomraidhean Croise  

Dawudi ayubakamo urutambiro rw’Uhoraho kandi atura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Yambaza Uhoraho, na we amusubirisha umuriro uvuye mu ijuru ujya ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa.


Uzanyubakire urutambiro rw’igitaka, ari na rwo uzaturiraho ibitambo byawe bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, intama zawe n’ibimasa byawe. Ahantu hose nzaguhamagarira kunsenga, nkwibutsa izina ryanjye, nzahagusanga maze mpaguhere umugisha.


Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli; batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro.


Bizaba umusogongero Aroni n’abahungu be bazahabwa n’Abayisraheli, mu bitambo byabo byose by’ubuhoro. Ni itegeko ridakuka; ni umusogongero bazagenera Uhoraho.


«Nagombaga gutura igitambo cyo gushimira Uhoraho, none uyu munsi narangije amasezerano yanjye.


Icyo gihe nikirangira, ku munsi wa munani n’indi minsi izakurikiraho, abaherezabitambo bazaruturiraho ibitambo byanyu bitwikwa n’andi maturo yanyu, maze nanjye nzabibashimire. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»


Muzafata intama imwe mu mukumbi w’intama magana abiri zo mu rwuri rwa Israheli, yaba iy’ituro, iy’igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, kugira ngo muronke imbabazi z’ibyaha. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.


Niba hari ushaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo magufiya yo mu bana b’intama cyangwa b’ihene, azazane isekurume idafite inenge.


Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime;


Bityo Abayisraheli, aho guturira amatungo yabo ku gasozi, bazajya bayashyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ayo matungo azaniwe Uhoraho rero, bazajya bayamuturaho igitambo cy’ubuhoro.


Umuntu natura igitambo cy’ubuhoro agikuye mu matungo magufi, azamurike itungo ridafite inenge, ryaba isekurume cyangwa inyagazi.


Ikimasa hamwe n’isekurume y’intama umuryango wari watuyeho igitambo cy’ubuhoro, yarabyishe, maze abahungu be bamuzanira amaraso yabyo, ayaminjagira impande zose z’urutambiro.


Mufate kandi ikimasa hamwe n’isekurume y’intama byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro imbere y’Uhoraho. Ntimwibagirwe kandi n’ituro ry’ifu ivugishijwe amavuta. Impamvu y’ibyo byose ni uko uyu munsi ariho Uhoraho ari bubabonekere.’»


igihe muntura ibitambo bitwikwa, no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha; sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa.


Arakaba ikivume, uwampigiye kumpa ikimasa cyo mu bushyo bwe, akantura ituro rifite inenge, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, kuko ndi Umwami w’igihangange, n’izina ryanjye rikaba rikwiye gutinywa mu mahanga.


Ni ko se, iyo muntuye itungo ryahumanye ho igitambo, nta bwo ari bibi? Igihe mutuye itungo ricumbagira cyangwa rirwaye, nta bwo se ari bibi? Cyo ngaho rero, riture umutegetsi wawe; azakwishimira se? Ubwo se, azakwakira nk’aho umufiteho ubutoni? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Uhoraho numutura ikimasa ho igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro,


azaniye Uhoraho ituro rye: agasekurume k’intama k’umwaka umwe katagira inenge ko guturwaho igitambo gitwikwa, akanyagazi k’umwaka umwe katagira inenge ko guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, n’impfizi y’intama itagira inenge yo guturwaho igitambo cy’ubuhoro;


Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Nahashoni mwene Aminadabu.


Azana kandi n’ibimasa by’inkone bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Gameliyeli mwene Pedashuri.


Ibitambo bitwikwa – ni ukuvuga inyama hamwe n’amaraso – uzabiturire ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yawe; amaraso y’ibitambo byawe azamenwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yawe, naho inyama zabyo uzazirye.


kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose, ndetse ari We ibigirira, ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru, byose ibisakazaho amahoro aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.


Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye.


Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.


Imbaga yose y’abana b’Abayisraheli barazamuka bajya i Beteli, bahageze bicara hasi baganyira Uhoraho, kandi uwo munsi basiba kurya kugeza nimugoroba, maze batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro, imbere y’Uhoraho.


Bukeye, babyuka mu gitondo cya kare, bahubaka urutambiro, batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan