Abalewi 27:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu8 Hari ubwo uwo muntu wahize umuhigo yaba ari umukene, ntashobore kubona igiciro cyateganijwe. Icyo gihe uwo muntu azanira umuherezabitambo cya kiremwamuntu yari yaremereye Uhoraho kumwegurira, maze umuherezabitambo akagena ikiguzi cyo kugisimbuza akurikije ubushobozi bw’uwahize uwo muhigo. Faic an caibideilBibiliya Yera8 “Ariko niba uwahize ari umukene ntabashe kubona izo waciriye ajye ashyirwa umutambyi, uwo mutambyi amucirire igiciro, acire igiciro gihwanye n'ibyo uwahize ashobora gutanga. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D8 “Niba uwahize ari umukene ku buryo atabona igiciro cyagenwe, ajye asanga umutambyi kugira ngo amugabanyirize igiciro akurikije ubukene bwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana8 “Niba uwahize ari umukene ku buryo atabona igiciro cyagenwe, ajye asanga umutambyi kugira ngo amugabanyirize igiciro akurikije ubukene bwe. Faic an caibideil |
Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.