Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 27:34 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

34 Ayo ni yo mategeko Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayamenyeshe Abayisraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

34 Ayo ni yo mategeko Uwiteka yategekeye Mose ku musozi wa Sinayi, ngo ayabwire Abisirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

34 Ngayo amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi ngo ayashyikirize Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

34 Ngayo amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi ngo ayashyikirize Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 27:34
13 Iomraidhean Croise  

Izo ni zo nyigisho, amategeko n’amabwiriza Uhoraho yagejeje ku Bayisraheli, yifashishije Musa, ku musozi wa Sinayi.


Iryo tegeko Uhoraho yarihereye Musa ku musozi wa Sinayi. Kuri uwo munsi nyine, mu butayu bwa Sinayi, ni na ho Uhoraho yategekeye Abayisraheli kumuzanira amaturo yabo.


Ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri kw’umwaka wa kabiri, Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi, mu ihema ry’ibonaniro ati


Ni igitambo gitwikwa kandi gihoraho, nk’uko cyaturwaga ku musozi wa Sinayi, kigizwe n’ibiribwa by’impumuro yurura Uhoraho.


Dore urubyaro rwa Aroni n’urwa Musa, igihe Uhoraho avuganiye na Musa ku musozi wa Sinayi.


Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Uhoraho yahaye Abayisraheli, yifashishije Musa. Yayatangiye mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko.


Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.


Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka wa mirongo ine kuva bimutse mu Misiri, Musa ageza ku Bayisraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubabwira byose.


Musa ahamagara Abayisraheli bose, maze arababwira ati «Mwiboneye ubwanyu, mu gihugu cya Misiri, ibyo Uhoraho yagiriye Farawo, n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose:


Dore amateka, amategeko n’imigenzo Musa yatangarije Abayisraheli ubwo bimukaga mu Misiri,


Dore mbigishije amategeko n’imigenzo, nk’uko Uhoraho Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mucyigarurire.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan