Abalewi 27:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 icyo gihe dore ibiciro azakurikiza: Umugabo uri hagati y’imyaka makumyabiri na mirongo itandatu, bazamutangaho sikeli za feza mirongo itanu zipimye kuri sikeli y’Ingoro. Faic an caibideilBibiliya Yera3 Umugabo uhereye ku myaka makumyabiri avutse, akageza ku myaka mirongo itandatu, ujye umucira shekeli z'ifeza mirongo itanu, zigezwe ku y'Ahera. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Umugabo ufite imyaka iri hagati ya makumyabiri na mirongo itandatu, atangweho ibikoroto mirongo itanu by'ifeza hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana3 Umugabo ufite imyaka iri hagati ya makumyabiri na mirongo itandatu, atangweho ibikoroto mirongo itanu by'ifeza hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Faic an caibideil |
«Umuntu nakora ishyano biturutse ku burangare akabigira yima Uhoraho ibyamugenewe, indishyi y’akababaro azazanira Uhoraho igomba kuba ari imfizi y’intama idafite inenge, itoranyiiwe mu matungo magufi, kandi ifite agaciro k’umubare uringaniye w’amasikeli y’ifeza, apimiye kuri sikeli y’Ingoro, maze ayitureho igitambo cy’indishyi y’akababaro.