Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 27:26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

26 Birumvikana ko nta muntu ushobora kwegurira Uhoraho icyavutse uburiza mu matungo ye, kuko bisanzwe bizwi ko ari icy’Uhoraho. Cyaba icyo mu matungo maremare cyangwa amagufi, ni umugabane w’Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

26 “Keretse uburiza bw'amatungo busanzwe ari ubw'Uwiteka kuko ari uburiza, ntihakagire umuntu ubweza naho bwaba ubw'inka cyangwa ubw'intama, ni ubw'Uwiteka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

26 “Nta wushobora kunyegurira uburiza bw'amatungo kuko busanzwe ari ubwanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

26 “Nta wushobora kunyegurira uburiza bw'amatungo kuko busanzwe ari ubwanjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 27:26
9 Iomraidhean Croise  

Ku mugoroba w’akabwibwi, barahaguruka bajya mu ngando y’Abaramu, bahageze barayizenguruka yose, basanga nta muntu n’umwe uyirimo.


Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya duha Ingoro y’Uhoraho umuganura w’ibyo tuzasarura mbere mu masambu yacu, n’imbuto zizera mbere ku biti byose,


«Uburiza bwose muri Israheli, uzabunture, bwaba ari ubw’umuntu cyangwa se ubw’itungo: ni ubwanjye.»


Muzambere abantu b’intungane! Ntimuzarye itungo ryatanyaguriwe n’igikoko mu gasozi; muzarijugunyire imbwa.


Iyo ari itungo ryahumanye ugashaka kurigombora, wongera kimwe cya gatanu ku giciro cyagenwe n’umuherezabitambo. Naho iryo tungo iyo utarigomboye, rigurishwa ku giciro cyagenwe.


Ariko ibyavutse uburiza ku nka, ku ntama cyangwa ku ihene, ntuzabigurane kuko ari ibintu bitagatifu. Uzasesa amaraso yabyo ku rutambiro, urugimbu rwabyo urutwike nk’ibiribwa bifite impumuro yurura Uhoraho.


Kuko icyitwa uburiza cyose ari icyanjye: kuva umunsi nishe icyitwa uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, ubwo niyeguriye icyitwa uburiza cyose muri Israheli, ari uburiza bw’abantu cyangwa bw’amatungo. Ni ubwanjye. Ndi Uhoraho!»


Uburiza bwose bw’igitsinagabo buzavuka ku matungo yawe maremare n’amagufi, uzabwegurira Uhoraho Imana yawe; ntugakoreshe imirimo uburiza bw’itungo ryawe rirerire cyangwa ngo wogoshe uburiza bw’intama yawe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan