Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 27:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Inzu yawe yaba mbi cyangwa nziza, iyo wiyemeje kuyihiguza umuhigo, umuherezabitambo agena igiciro cyayo. Icyo gihe kandi icyo yemeje ntigisubirwaho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 “Kandi umuntu niyereza Uwiteka inzu ye, umutambyi ayicire igiciro gihwanye n'ubwiza cyangwa n'ububi bwayo, igiciro umutambyi ayiciriye abe ari cyo gihama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 “Nihagira unyegurira inzu ye, umutambyi ajye ayigenzura ayigenere igiciro kiyikwiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 “Nihagira unyegurira inzu ye, umutambyi ajye ayigenzura ayigenere igiciro kiyikwiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 27:14
8 Iomraidhean Croise  

Iyo nyir’itungo ashaka kurigombora, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe.


Ariko nanone, iyo nyirayo ashatse kuyigombora, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe, maze ikamugarukira.


Igiciro nk’icyo kizajya gishyirwaho, ari uko uwo murima weguriwe Uhoraho guhera mu mwaka wa yubile.


Iyo uwo murima weguriwe Uhoraho nyuma ya yubile, umuherezabitambo yemeza igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye kugira ngo indi yubile ibe. Ubwo rero ni ukuvuga ko igiciro cyagenwe kigomba kugabanuka.


Ahubwo iyo yubile igeze, aho kugira ngo umugarukire, uhinduka ikintu gitagatifu kimwe n’indi mirima yose yeguriwe Uhoraho burundu. Icyo gihe rero, uwo murima uba umugabane w’umuherezabitambo.


Uretse ibyo, ikindi cyose kizegurirwa Uhoraho burundu, na cyo kizaba icyawe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan