Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:46 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

46 Izo ni zo nyigisho, amategeko n’amabwiriza Uhoraho yagejeje ku Bayisraheli, yifashishije Musa, ku musozi wa Sinayi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

46 Ayo ni yo mategeko n'amateka n'ibyategetswe, Uwiteka yashyize hagati ye n'Abisirayeli, abitegekeye ku musozi wa Sinayi mu kanwa ka Mose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

46 Ngayo amategeko n'amateka n'amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayashyikirize Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

46 Ngayo amategeko n'amateka n'amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayashyikirize Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:46
15 Iomraidhean Croise  

Wihangiye inzira mu nyanja, uca ikirari mu ndiri yayo, ntihagira n’umwe umenya aho unyuze.


Uhoraho abwirira Musa ku musozi wa Sinayi, ati


Uhoraho abwira Musa, ati


Ayo ni yo mategeko Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayamenyeshe Abayisraheli.


Iryo tegeko Uhoraho yarihereye Musa ku musozi wa Sinayi. Kuri uwo munsi nyine, mu butayu bwa Sinayi, ni na ho Uhoraho yategekeye Abayisraheli kumuzanira amaturo yabo.


Aroni n’abahungu be bubahiriza amategeko Uhoraho yari yatanze, atumye Musa.


Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Uhoraho yahaye Abayisraheli, yifashishije Musa. Yayatangiye mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko.


Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu y’Abakehati bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Ni bo Musa na Aroni babaruye babitegetswe n’Uhoraho yabibwirije Musa.


Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.


Dore amategeko n’imihango mukwiye kuzitondera mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yaguhaye gutunga, muzabikurikize iminsi yose muzamara ku isi.


ntuzumve amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa ngo witabire inzozi z’uwo mubonekerwa; kuko ubwo ari Uhoraho Imana yanyu uzaba ubagerageza, kugira ngo arebe niba koko muri abantu bakunda Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose.


Musa ahamagara Abayisraheli bose, maze arababwira ati «Mwiboneye ubwanyu, mu gihugu cya Misiri, ibyo Uhoraho yagiriye Farawo, n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose:


Musa yatugeneye Itegeko, arishyikiriza iteraniro rya bene Yakobo.


Dore mbigishije amategeko n’imigenzo, nk’uko Uhoraho Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mucyigarurire.


Ngaya amategeko, amabwiriza n’imigenzo Uhoraho Imana yanyu yantegetse kubigisha, ngo muzajye mubikurikiza mu gihugu mugiye kujyamo ngo mukigarurire;


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan