Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:45 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

45 Nzabagirira ibambe nibuke Isezerano nagiranye n’abasekuruza babo navanye mu gihugu cya Misiri, amahanga yakangaranye, ari ukugira ngo jyewe Uhoraho, mbabere Imana.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

45 Ahubwo nzabibukira isezerano nasezeranye na ba sekuruza, nakuriye mu gihugu cya Egiputa imbere y'abanyamahanga kugira ngo mbe Imana yabo. Ndi Uwiteka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

45 Nzazirikana Isezerano nagiranye na ba sekuruza nakuye mu Misiri amahanga abibona, kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

45 Nzazirikana Isezerano nagiranye na ba sekuruza nakuye mu Misiri amahanga abibona, kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:45
26 Iomraidhean Croise  

Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha.


Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.»


Uhoraho amubonekera iryo joro, aramubwira ati «Ndi Imana ya so Abrahamu; witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe, ngiriye umugaragu wanjye Abrahamu.»


Dore, ndi kumwe nawe; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose.»


nzibuka Isezerano nagiranye namwe, n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose.


yazirikana isezerano yari yarabagiriye, ubudahemuka bwe bukamutera kwisubiraho;


Imana yumva imiborogo yabo, yibuka Isezerano yagiranye na Abrahamu, Izaki na Yakobo.


«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara:


Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi.


Nzabinjiza mu gihugu narahiye kuzaha Abrahamu, Izaki na Yakobo; nzakibahaho umunani: Ndi Uhoraho!’»


Ariko nagiriye izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa mu maso y'amahanga nari narabavanyemo.


Ariko nisubiyeho ngirira izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa mu maso y'amahanga nari narabavanyemo.


Ariko nagiriye izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa imbere y'abanyamahanga bari batuyemo, ari na bo bandebaga igihe mbimenyesheje, mbavana mu gihugu cya Misiri.


Ndi Uhoraho, wabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbabere Imana. Mugomba rero kuba abatagatifu kuko nanjye ndi umutagatifu.


Ndi Uhoraho, wabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbabere Imana.»


Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri kugira ngo mbagabire igihugu cya Kanahani, kandi mbabere Imana.


Ubwo se ugutsitara kwabo kwakungahaje isi, n’ukugwa kwabo kugakungahaza amahanga, ntibizahebuza nibagera ku burokorwe bwuzuye?


Kuko Uhoraho Imana yawe ari Imana igira impuhwe: ntazagutererana, ntazakurimbura buhere, ntazibagirwa Isezerano yagiriye abasokuruza bawe ageretseho indahiro.


Ibuka abagaragu bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo. Wikwita ku gasuzuguro k’uwo muryango, ku bugome bwawo no ku byaha byawo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan