Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:44 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 N’ubwo ndetse bazaba baraciriwe mu gihugu cy’abanzi babo, jyeweho nta bwo nzabanga kugeza aho nzasesa Isezerano twagiranye. Ndi Uhoraho Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

44 Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy'ababisha babo, kandi sinzabanga urunuka rwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 Icyakora nubwo bazaba bakiri mu gihugu cy'abanzi babo, ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbange ku buryo nabarimbura nkica Isezerano nagiranye na bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 Icyakora nubwo bazaba bakiri mu gihugu cy'abanzi babo, ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbange ku buryo nabarimbura nkica Isezerano nagiranye na bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:44
20 Iomraidhean Croise  

Nzagirana Isezerano nawe, nzanarigirane n’abazagukomokaho. Iryo Sezerano rizahoraho, kugira ngo mbe Imana yawe, n’iy’urubyaro rwawe ubuziraherezo.


Ariko Uhoraho yagiriye imbabazi Abayisraheli, abagaragariza impuhwe ze, arabababarira, arabagarukira kubera isezerano yasezeranyije Abrahamu, Izaki na Yakobo, nuko arivuguruza ntiyahita abatsemba.


Banze kumvira, biyibagiza ibyiza byose wabagiriye, bagushinganye ijosi, basigara bifuza kwisubirira mu bucakara bwo mu Misiri. Nyamara wowe, kuko uri Imana Nyir’imbabazi, ukaba umugwaneza n’umunyampuhwe, kandi ugatinda kurakara, n’impuhwe zawe ntizigereranywe, ntiwigeze ubatererana.


Ariko kubera impuhwe zawe zitagereranywa, ntiwabatsembye cyangwa se ngo ubatererane, kuko uri Imana igwa neza, ukaba Nyir’impuhwe,


Uko umubyeyi agirira ibambe abana be, ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;


igicumuro cyabo nzagihanisha umunyafu, n’icyaha cyabo ngihanishe inkoni.


Kuko Uhoraho adatererana umuryango we akaba atareka umurage we;


Girira icyubahiro cy’izina ryawe, maze woye kutugaya, wisuzuguza intebe y’ikuzo ryawe! Ibuka isezerano watugiriye, maze ureke kuryirengagiza!


«Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uko umuntu abona izi mbuto nziza z’umutini, ni na ko ndebana umutima ukeye abantu ba Yuda bajyanywe bunyago, nkaba narabirukanye aha hantu nkabajyana mu gihugu cy’Abakalideya.


Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize, — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye gutsemba amahanga yose nabatatanirijemo, ariko wowe sinzagutsemba. Ahubwo nzaguhana uko bikwiye, kuko sinakureka ntaguhannye.


— Ese Efurayimu ntakiri umwana wanjye nkunda, umwana rwose nihitiyemo? Buri gihe ntekereje kumuhana, numva anteye impuhwe. Mbega igishyika mufitiye! Ndamukunda, koko ndamukunda cyane, uwo ni Uhoraho ubivuze.


natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.


Nyamara jyewe nzibuka Isezerano nagiranye nawe igihe cy’ubuto bwawe, maze nzagushyirireho Isezerano rihoraho.


Sinzigera mbarakarira, nzahora ngendana namwe, ndetse nzashyira n’Ingoro yanjye hagati yanyu.


Nta bwo Imana yaciye umuryango wayo kandi ari wo yari yaratoye. Cyangwa se ntimuzi icyo Ibyanditswe bivuga aho Eliya arega Israheli ku Mana, agira ati


Bityo rero Israheli yose izarokorwa nk’uko byanditswe ngo «Umucunguzi azaturuka i Siyoni, yamaganire kure ya Yakobo icyitwa ubugomeramana.


Umumalayika w’Uhoraho ava i Giligali, arazamuka agana i Bokimu, maze aravuga ati «Nabavanye mu gihugu cya Misiri, mbinjiza mu gihugu nari nararahiriye kuzaha abasekuruza banyu. Naravuze nti ’Sinzigera na rimwe nca ku Isezerano nagiranye namwe,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan