Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:42 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

42 Jyewe nzahora nibuka Isezerano nagiranye na Yakobo; nzibuka kandi n’iryo nagiranye na Izaki, sinzibagirwa ndetse n’irindi nagiranye na Abrahamu, maze nzahore nibuka igihugu cyanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

42 ni bwo nanjye nzibuka isezerano nasezeranye na Yakobo n'iryo nasezeranye na Isaka, n'iryo nasezeranye na Aburahamu na we nzaryibuka, kandi igihugu na cyo nzacyibuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

42 Ni bwo nzazirikana Isezerano nagiranye na Yakobo na Izaki na Aburahamu, nibuke n'igihugu cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

42 Ni bwo nzazirikana Isezerano nagiranye na Yakobo na Izaki na Aburahamu, nibuke n'igihugu cyabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:42
26 Iomraidhean Croise  

Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.»


Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ntumanuke ngo ujye mu Misiri, ahubwo uzature mu gihugu nzakubwira.


Uhoraho amubonekera iryo joro, aramubwira ati «Ndi Imana ya so Abrahamu; witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe, ngiriye umugaragu wanjye Abrahamu.»


Nzabigirira Abrahamu, kuko yanyumviye, akita ku mabwiriza n’amategeko yanjye, ku matangazo n’amateka yanjye.»


Nuko abona nguyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati «Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe.


Dore, ndi kumwe nawe; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose.»


Imana irongera iti «Ndi Imana Nyir’ububasha. Wororoke ugwire, uzabyara umuryango, ndetse n’imiryango myinshi izagukomokaho, n’abami bazaguturukaho.


Igihugu nahaye Abrahamu na Izaki ndakiguhaye, nzakigabira n’urubyaro rwawe.»


nzibuka Isezerano nagiranye namwe, n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose.


Umukororombya niwitambika mu bicu, nanjye nzawitegereza nibuke Isezerano rizahoraho jyewe Imana ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.»


yazirikana isezerano yari yarabagiriye, ubudahemuka bwe bukamutera kwisubiraho;


Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka,


Imana yumva imiborogo yabo, yibuka Isezerano yagiranye na Abrahamu, Izaki na Yakobo.


Numvise kandi imiborogo y’Abayisraheli, bashikamiwe n’Abanyamisiri mu bucakara, maze nibuka Isezerano ryanjye.


Uhoraho azagirira impuhwe bene Yakobo, azatoranya bundi bushya umuryango wa Israheli, azabatuze mu gihugu cyabo. Abanyamahanga bazaza babagana, bifatanye n’inzu ya Yakobo.


Nyamara jyewe nzibuka Isezerano nagiranye nawe igihe cy’ubuto bwawe, maze nzagushyirireho Isezerano rihoraho.


Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye, maze ababarira umuryango we.


Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu, maze yibuka isezerano rye ritagatifu,


Kuko Uhoraho Imana yawe ari Imana igira impuhwe: ntazagutererana, ntazakurimbura buhere, ntazibagirwa Isezerano yagiriye abasokuruza bawe ageretseho indahiro.


Ibuka abagaragu bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo. Wikwita ku gasuzuguro k’uwo muryango, ku bugome bwawo no ku byaha byawo.


Umumalayika w’Uhoraho ava i Giligali, arazamuka agana i Bokimu, maze aravuga ati «Nabavanye mu gihugu cya Misiri, mbinjiza mu gihugu nari nararahiriye kuzaha abasekuruza banyu. Naravuze nti ’Sinzigera na rimwe nca ku Isezerano nagiranye namwe,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan