Abalewi 26:30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu30 Ahirengeye muturira ibitambo byanyu hamwe na za nkingi zanyu z’amabuye zeguriwe izuba, byose nzabisenya mbimareho. Muzatuma mbazinukwa, maze intumbi zanyu nzigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu. Faic an caibideilBibiliya Yera30 Kandi nzatsemba amasengero yanyu yo mu mpinga z'imisozi, nzatema nce ibishushanyo byanyu bishinze byerejwe izuba, nzajugunya intumbi zanyu ku bimene by'ibigirwamana byanyu, umutima wanjye uzabanga urunuka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D30 Aho muzasengera ibigirwamana nzahasenya, menagure n'inkingi z'amabuye muzaba mweguriye izuba. Nzarunda intumbi zanyu hejuru y'ibimene by'ibigirwamana muzasenga, nzabatererana. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana30 Aho muzasengera ibigirwamana nzahasenya, menagure n'inkingi z'amabuye muzaba mweguriye izuba. Nzarunda intumbi zanyu hejuru y'ibimene by'ibigirwamana muzasenga, nzabatererana. Faic an caibideil |
Yoziya atumiza abaherezabitambo bo mu migi ya Yuda, hanyuma yandavuza amasengero y’ahirengeye, aho abo baherezabitambo batwikiraga imibavu, guhera i Geba kugeza i Berisheba. Asenya n’urusengero bambarizagamo amasekurume y’ihene, rwari iruhande rw’umuryango w’umutware w’umugi Yozuwe, ibumoso bwawo winjira mu mugi.
Ibyo byose birangiye, Abayisraheli bose bari aho, bajya mu migi ya Yuda kugira ngo bamenagure inkingi z’ibigirwamana, batemagure inkingi za Ashera, basenye amasengero y’ahirengeye n’intambiro muri Yuda, no muri Benyamini hose, ndetse no muri Efurayimu na Manase kugera ubwo babitsembye. Hanyuma Abayisraheli bose bisubirira buri wese iwe mu migi yabo.
Uhoraho arambwira, ati «Mwana w’umuntu, aha ni ho hagenewe intebe yanjye y’ubwami, ni na ko kabaho nzajya nkandagizaho ibirenge byanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati iteka ryose; kandi umuryango wa Israheli, bo ubwabo n’abami babo, ntibazongera kwandavuza ukundi izina ryanjye ritagatifu, nk’uko babigenje mbere. Mu by’ukuri ntibahwemye kuryandavurisha uburaya bwabo n’imva z’abami babo;
Muzamenyeraho ko ndi Uhoraho, igihe abazaba bashegeshwe bazaba barambaraye mu bigirwamana byabo n’iruhande rw’intambiro zabo, ku tununga duhanitse no mu mpinga z’imisozi yose, mu nsi ya buri giti gitoshye no mu nsi ya buri mushishi ubyibushye, n’aho baturiraga imibavu yo kurura ibigirwamana byabo byose.