Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 26:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Hari ubwo mwakwanga kunyumvira ntimukurikize amabwiriza n’amategeko yanjye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 “Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 “Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mabwiriza yose, nzabahana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 “Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mabwiriza yose, nzabahana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 26:14
23 Iomraidhean Croise  

«Nimugende mumbarize Uhoraho, jye n’umuryango wanjye na Yuda yose, ibyerekeye amagambo yo muri iki gitabo cyatahuwe mu Ngoro y’Uhoraho, kuko uburakari Uhoraho adufitiye ari bwinshi, bitewe n’abasekuruza bacu batakurikije amagambo yo muri iki gitabo, ntibite ku bicyanditsemo byose.»


«Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo: Mugende mubwire uwo muntu wabantumyeho, muti ’Uhoraho aravuze ngo agiye guteza ibyago n’imivumo aha hantu n’abahatuye nk’uko byanditswe mu gitabo basomeye umwami wa Yuda.


Ariko nimunteshukaho, ntimwitondere amateka yanjye n’amategeko yanjye nabahaye, mukayoboka izindi mana kandi mukaziramya,


Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye, kandi Israheli ntiyanyumvira;


Uhoraho avuma inzu y’umugome, ariko agaha umugisha aho intungane zituye.


Ariko ntibanyumvise, ngo bantege amatwi: buri wese yakomeje kunangira umutima we. Ni bwo rero mbarangirijeho amagambo yose ya rya sezerano nari narabasabye gukurikiza, maze ntibarikurikize.»


Naho nimutanyumva ngo mutagatifuze umunsi w’isabato mwirinda kwikorera imitwaro no kuyinjirana mu marembo ya Yeruzalemu kuri uwo munsi w’isabato, ubwo kuri iyo miryango nyine nzahakongeza umuriro udateze kuzima, uzayogoze amazu meza y’i Yeruzalemu.


Uzababwire uti ’Uhoraho avuze atya: Niba mutanyumviye ngo mwite ku mategeko yanjye nabahaye,


Kuva kera na kare, abahanuzi batubanjirije jye nawe, bahanuriye ibihugu byinshi n’ingoma zikomeye, bakabamenyesha intambara, amakuba n’ibyorezo.


Baraje bagituramo, ariko ntibumva ijwi ryawe, ntibakurikiza amategeko yawe, ntibagira icyo bakora mu byo wabategetse, ni bwo ubagushijeho aya makuba yose.


Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yamukuye muri iyo mbaga, aramuhamagaza maze aramubwira ati «Uhoraho Imana yawe ni yo yiyemeje guteza aya makuba yose aha hantu.


«Uhoraho ni umunyakuri, koko nasuzuguye amategeko ye. Nimutege amatwi, miryango mwese, mwitegereze umubabaro wanjye, kuko abakobwa banjye n’abasore banjye bajyanywe bunyago.


Uhoraho yageze ku cyo yagambiriye, ashoje icyo ijambo rye ryagennye kuva kera; yatsembye nta mbabazi, atuma umwanzi akwishimaho, yongera ububasha bw’ababisha bawe.


aho bazajya hose, ni ko nzabatega umutego. Nzabahanantura nk’ibisiga byo mu kirere, mbahane bakimara kurema ikoraniro.


Nimbaha ibyo bihano ntimunyumvire, noneho nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mwihane.


Nimwanga kunyumva ntimugerageze no guha izina ryanjye icyubahiro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nzabavuma maze umugisha wanyu nywuhinduremo umuvumo. Ni koko nzabavuma, kuko nta n’umwe muri mwe ukigira icyo yitaho.


Umuntu wese utazumvira uwo Muhanuzi, azacibwa mu muryango wayo.’


Muririnde rero kwima amatwi Nyir’ukubabwira! Abanze kumva uwabahanuriraga hano ku isi ntibashoboye kuzibukira igihano; twebwe se tuzakitaza dute niba twirengagije Utubwirira mu ijuru?


Nuko rero, nk’uko amagambo yose y’akataraboneka Uhoraho, Imana yanyu, yababwiye yakurikijwe, ni na ko Uhoraho azakurikiza amagambo ye mabi yose, kugeza ubwo muzaba mwashize kuri ubu butaka bwiza, Uhoraho, Imana yanyu, yabahaye.


Aho bajyaga hose, ikiganza cy’Uhoraho cyabaga kibariho ngo kibateze ibyago, nk’uko Uhoraho yari yarabibabwiye kandi akanabirahirira; umubabaro wabo urushaho kwiyongera.


Ariko nimutumva ijwi ry’Uhoraho, ntimukurikize amategeko ye, ikiganza cy’Uhoraho kizabahana, nk’uko cyagenjereje abasokuruza banyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan