Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 24:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Buri gihe uko isabato itashye, uzajye utereka utwo tugati imbere y’Uhoraho, uzirikana ko ugirira Abayisraheli bose. Iryo ni isezerano rizahoraho iteka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Uko isabato itashye, ajye ayitereka imbere y'Uwiteka mu butereko bwayo abikorera Abisirayeli, bibe isezerano ritazashira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Buri sabato, iyo migati bajye bayisimbuza indi. Iyo nshingano Abisiraheli bajye bayisohoza buri gihe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Buri sabato, iyo migati bajye bayisimbuza indi. Iyo nshingano Abisiraheli bajye bayisohoza buri gihe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 24:8
9 Iomraidhean Croise  

Bari bashinzwe kwita ku migati y’umumuriko, ku ifu y’ituro, no ku yandi moko yose y’imigati, ari idasembuye, ari n’ikaranzwe. Ni bo kandi basuzumaga ibipimisho by’uburemere n’iby’uburebure.


Mu bavandimwe babo b’Abakehati, bamwe bari bashinzwe gutegura imigati y’umumuriko ya buri Sabato.


Buri gitondo na nimugoroba batura Uhoraho ibitambo bitwikwa ndetse n’imibavu ihumura, bagashyira ku meza aboneye imigati y’umumuriko kandi buri mugoroba bacana amatara ari mu gitereko cyayo cya zahabu. Ni twebwe dukurikiza amategeko y’Uhoraho Imana yacu, naho mwebwe mwaramutereranye!


Kandi Ingoro nshaka kubaka izaba nini, kuko Imana yacu isumba izindi mana zose.


Twemeje kandi ko buri mwaka tuzajya dutanga icya gatatu cya sikeli kubera imirimo y’Ingoro y’Imana yacu.


Hejuru y’ameza uzateguraho imigati y’umumuriko, ihore imbere yanjye ubudahwema.


Ameza y’umumuriko bazayasanzureho umwenda w’umuhemba, maze bazagerekeho amasahani, ibiyiko n’ibikopo, hamwe n’udukombe tujyamo amazi y’icyuhagiro. Hejuru y’ayo meza hazaba hari umugati utazigera ubura.


Nuko umuherezabitambo amuha imigati akuye mu Ngoro kuko nta yindi yari ibonetse, uretse iyari iteguye ku meza y’Uhoraho, isimbuzwa ishyushye ku munsi bayikuyeho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan