Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 23:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Buri munsi muri iyo irindwi, muzatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa karindwi, ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye mutambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, uwa karindwi ni uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa karindwi muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa karindwi muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 23:8
9 Iomraidhean Croise  

Ku munsi wa mbere muzagire ikoraniro ritagatifu, no ku munsi wa karindwi mugenze mutyo. Muri iyo minsi, nta murimo n’umwe bazakora, uretse gutegura ibyo kurya.


Uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye; maze ku munsi wa karindwi hazabe umunsi mukuru wo gusingiza Uhoraho.


Mu minsi irindwi y’ibirori, azatura Uhoraho ibimasa birindwi n’impfizi z’intama ndwi, byose bitagira inenge, ibyo akazabikora buri munsi muri iyo uko ari irindwi; ature n’isekurume ho igitambo gihongerera ibyaha.


Ku munsi wa mbere muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.


Uhoraho abwira Musa, ati


Ku munsi wa mbere, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora.


Ku munsi wa karindwi muzagira iteraniro ritagatifu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora.


Ku munsi w’umuganura, nimumurikira Uhoraho ituro ry’umusaruro w’uwo mwaka, muzagire iteraniro ritagatifu, kandi ntihazagire umurimo unaniza mukora.


Mu minsi itandatu, uzajye urya imigati idasembuye, ku wa karindwi habe ikoraniro ryo gusoza umunsi mukuru w’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe w’amaboko ukora.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan