Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 23:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Ku munsi wa mbere muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Ku munsi uyitangira mujye muteranira kuba iteraniro ryera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 23:7
8 Iomraidhean Croise  

Ku munsi wa mbere muzagire ikoraniro ritagatifu, no ku munsi wa karindwi mugenze mutyo. Muri iyo minsi, nta murimo n’umwe bazakora, uretse gutegura ibyo kurya.


Kuri uwo munsi nyine, muzahamagaze ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose.


Icyo gihe muzajya mutura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.»


Buri munsi muri iyo irindwi, muzatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa karindwi, ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.»


Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi nta murimo unaniza muzakora. Uzababera umunsi w’impundu.


Ku munsi wa cumi na gatatu w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. Muzahimbaza Uhoraho, mumukorere itambagira ry’iminsi irindwi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan