Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 23:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, hatangira iminsi mikuru y’imigati idasembuye, yagenewe Uhoraho. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Ku munsi w'uko kwezi wa cumi n'itanu hatangiriraho iminsi mikuru y'imitsima itasembuwe, muzamara iminsi irindwi muyirya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Naho ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi, mutangire kunyizihiriza iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Mujye mumara iminsi irindwi murya imigati idasembuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Naho ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi, mutangire kunyizihiriza iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Mujye mumara iminsi irindwi murya imigati idasembuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 23:6
9 Iomraidhean Croise  

Uwo munsi uzababere urwibutso; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.’»


Mbere na mbere, uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabitegetse; uzabigire mu gihe cyagenwe, mu kwezi kw’amahundo, kuko muri uko kwezi nyine ari bwo wasohotse mu Misiri. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere y’uruhanga rwanjye.


Uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabigutegetse, ku itariki nashyizeho y’ukwezi kw’Amahundo, kuko ukwezi kw’Amahundo ari ko wimutseho mu Misiri.


Ntuzakirishe umugati usembuye; uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye — ni umugati w’amage, kubera ko wavuye mu gihugu cya Misiri bya huti huti —. Bityo rero, iminsi yose y’ukubaho kwawe uzajye wibuka wa munsi waviriyeho mu gihugu cya Misiri.


Mu minsi itandatu, uzajye urya imigati idasembuye, ku wa karindwi habe ikoraniro ryo gusoza umunsi mukuru w’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe w’amaboko ukora.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan