Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 22:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 «Dore ibyo uzamenyesha Aroni, abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose: Hari ubwo umuntu wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga uhatuye yakwifuza gutura Uhoraho igitambo gitwikwa, ari ku bushake bwe cyangwa ari ukubera umuhigo yahize.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 “Bwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose uti: Umuntu wo mu nzu ya Isirayeli wese, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uzatambira Uwiteka igitambo cyo koswa, naho waba umuhigo ahigura, cyangwa ari icyatambishwa n'umutima ukunze,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 kubwira Aroni n'abahungu be n'abandi Bisiraheli bose ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, nantambira igitambo gikongorwa n'umuriro cy'ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 kubwira Aroni n'abahungu be n'abandi Bisiraheli bose ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, nantambira igitambo gikongorwa n'umuriro cy'ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 22:18
29 Iomraidhean Croise  

Umulevi Kore mwene Yimuna, umurinzi w’irembo ry’iburasirazuba, yari ashinzwe kwakira amaturo yatuwe Imana, akaba ari we uyakuramo ibigenewe Uhoraho n’icyo buri wese yabihabwamo.


Kuko atigeze yirengagiza cyangwa ngo yinube umunyabyago wazahajwe n’ubutindahare, ngo amuhishe uruhanga rwe, ahubwo akamwumva igihe amutakiye.


niringira Imana, maze simbe nagira ubwoba; ubwo se abantu bashobora kuntwara iki?


Icyampa ngo nibere mu ihema ryawe iteka ryose, akaba ari ho mpungira, nkihisha mu mababa yawe! (guceceka akanya gato)


Nateke ijabiro ubuziraherezo mu maso y’Imana, ineza n’ubudahemuka byayo bimurinde.


Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Ni indirimbo.


None ninjiye mu Ngoro yawe nzanye ibitambo bitwikwa, nje kuguhigura nk’uko nabisezeranye,


Iryo tungo rizabe ridafite inenge, kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene.


Kutagira umuhigo uhiga, biruta kuwuhiga ntuwurangize.


Niba hari ushaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo magufiya yo mu bana b’intama cyangwa b’ihene, azazane isekurume idafite inenge.


«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muri mwe nihagira uzanira Uhoraho ituro, rizabe iry’amatungo maremare cyangwa iry’amagufi.


Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nibanywa amaraso, nzabarakarira maze mbace mu muryango wabo.


Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nahiga inyamaswa cyangwa inyoni iribwa maze akayica, amaraso yayo azayasuke hasi, ayarenzeho igitaka.


Uhoraho abwira Musa, ati


Nanone kandi ibyo bizaza bisanga amaturo y’isabato y’Uhoraho, hamwe n’andi maturo asanzwe cyangwa ibitambo mumutura ku bushake bwanyu cyangwa kubera umuhigo mwahize.


Hari ubwo igitambo gishobora guturwa ari icyo guhigura umuhigo, cyangwa kigaturwa kubera ubushake bw’umuntu. Inyama zacyo rero zigomba kuribwa kuri uwo munsi cyatuweho. Cyakora, bukeye bwaho, bashobora kurya izaraye.


Nimutwikishe umusemburo ho igitambo cy’ishimwe, mwamamaze amaturo yanyu mwishakiye, muyarate kuko ari byo mukunda, bana ba Israheli! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.


Ba bantu bagirira Uhoraho igitinyiro cyinshi. Bamutura igitambo kandi bamugirira amasezerano.


Abibeshya bakiringira ibitagira shinge, nibizeyukire.


Arakaba ikivume, uwampigiye kumpa ikimasa cyo mu bushyo bwe, akantura ituro rifite inenge, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, kuko ndi Umwami w’igihangange, n’izina ryanjye rikaba rikwiye gutinywa mu mahanga.


igihe muzatura Uhoraho ibiribwa, igitambo gitwikwa cyangwa icy’amatungo magufi n’amaremare, nimushaka kurangiza indahiro mwahize, cyangwa gutura igitambo ku bushake bwanyu, cyangwa se ari igitambo cyo mu minsi mikuru yanyu, nimutura rero Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura,


Pawulo yongera kumara igihe kirekire i Korinti, hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato ajya muri Siriya ari kumwe na Purisila na Akwila. Ageze i Kenkireya, ariyogoshesha kubera umuhigo yari yarahize.


Ikindi kandi, uramenye ntuzarire mu mugi wawe icya cumi cy’ingano zawe, n’icya divayi yawe nshya, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, cyangwa se uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi, cyangwa ibitambo byose by’uguhigura, cyangwa ibintu utanze ku bwende, n’imisanzu;


Azabe ari ho mujyana ibitambo byanyu bitwikwa, n’ibitambo byanyu bindi, n’icya cumi cy’umutungo wanyu, n’imisanzu yanyu, n’amaturo y’uguhigura, n’ibindi mutanze ku bwende, n’uburiza bw’amatungo yanyu maremare n’amagufi.


Hanyuma ubone kwizihiza Umunsi mukuru w’Ibyumweru, ubigirira Uhoraho Imana yawe; umuzanire amaturo uko umutima wawe ubishaka, ukurikije uko Uhoraho Imana yawe azaba yakugwijeho imigisha.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan