Abalewi 21:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu5 Abaherezabitambo ntibaziyogosheshe amasunzu, ntibaziyogoshe uruziga, cyangwa ngo bicishe indasago ku mubiri. Faic an caibideilBibiliya Yera5 “Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z'ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D5 “Abatambyi ntibakimoze cyangwa ngo biyogosheshe ubwanwa bwo ku matama, cyangwa ngo bicishe indasago. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana5 “Abatambyi ntibakimoze cyangwa ngo biyogosheshe ubwanwa bwo ku matama, cyangwa ngo bicishe indasago. Faic an caibideil |
Musa abwira Aroni hamwe n’abahungu be Eleyazari na Itamari, ati «Ntimusandaze imisatsi yanyu, kandi ntimushishimure imyenda yanyu, hato mudapfa cyangwa mugatera Uhoraho kurakarira ikoraniro ryose. Uretse mwebwe, abandi bavandimwe banyu bose bo mu nzu ya Israheli, bazaririre abo Uhoraho yatsembesheje umuriro.