Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 20:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nihagira uwo muri mwe cyangwa umusuhuke ubana namwe utura Moleki umwe mu bana be, azicwe. Imbaga yose izamutere amabuye, apfe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 kubwira Abisiraheli ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe uzatambira umwana we ikigirwamana Moleki, azicwe. Abaturage bajye bamwicisha amabuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 kubwira Abisiraheli ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe uzatambira umwana we ikigirwamana Moleki, azicwe. Abaturage bajye bamwicisha amabuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 20:2
33 Iomraidhean Croise  

Nuko Salomoni yubaka hejuru y’umusozi uteganye na Yeruzalemu, ahubaka urutambiro rugenewe Kemoshi, ishyano ry’Abamowabu, yubaka n’urundi rutambiro rugenewe Moleki, ishyano ry’Abahamoni.


Batwitse abahungu babo n’abakobwa babo ho ibitambo, bararaguza kandi bakora imihango idatunganiye Uhoraho, kugira ngo bamurakaze.


Yoziya asenyagura Tofeti yari mu kabande ka Bene‐Hinomi, kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe uzongera kuhatwikira umuhungu we cyangwa umukobwa we ho igitambo, abigiriye ikigirwamana Moleki.


We ubwe yatwikiye imibavu mu kibaya cya Bene‐Hinomi kandi atwika n’abahungu be ho igitambo akurikije amahano y’abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abayisraheli.


Ndetse n’abahungu be abatwikira mu kabande ka bene Hinomi; akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika; ashyiraho abashitsi n’abapfumu; mbese arakaza Uhoraho, arakabya mu gukora ibitamutunganiye.


Koko bamennye amaraso y’abatacumuye, bamena amaraso y’abahungu babo n’ay’abakobwa babo batambiriwe ibigirwamana by’i Kanahani; nuko igihugu cyanduzwa n’umuvu w’ayo maraso.


Bubakiye Behali urutambiro mu kabande ka Bene Hinomi, kugira ngo batwikire Moleki abahungu babo n’abakobwa babo; ibyo kandi sinigeze mbisaba, sinigeze natekereza gukoresha iryo shyano riyobya Yuda!»


Bubatse urutambiro rw’i Tofeti mu kibaya cya Mwene Hinomi, kugira ngo abahungu n’abakobwa babo bahatwikirwe. Ibyo sinigeze mbisaba, sinigeze nabitekereza.


mbandurisha amaturo yabo, igihe banturaga abana babo b'uburiza ho ibitambo, ari ukugira ngo bakangarane maze bamenye ko ndi Uhoraho.»


mutanga amaturo yanyu kandi mutwika abana banyu ? Ni iki gituma mukomeza kwiyanduza n'ibyo bigirwamana byose kugeza na n'ubu ? Hanyuma se, muryango wa Israheli, jyewe nzemera ko mumpanuza ? Mbarahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, nta bwo nzemera ko mumpanuza.


Dore babaye indaya, ibiganza byabo bimena amaraso, basambana n’ibigirwamana byabo; naho abana bari barambyariye babatwikisha umuriro, barakongoka.


Bakimara kwica abana babo bakabatambira ibigirwamana byabo, bahise bajya guhindanya Ingoro yanjye. Ngibyo ibyo bakoreye mu Ngoro yanjye bwite.


Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nahiga inyamaswa cyangwa inyoni iribwa maze akayica, amaraso yayo azayasuke hasi, ayarenzeho igitaka.


Umuntu wese, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, narya itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Hanyuma, azaba asukuwe.


Uzongere kandi ubabwire uti ’Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, natura igitambo gitwikwa cyangwa igitambo kindi,


Ntuzagire n’umwe mu bana bawe utura Moleki umumutwikira, kandi ntuzasuzugure izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho.


Uhoraho abwira Musa, ati


Muri mwe nihagira umugore cyangwa umugabo utinyuka kuragura cyangwa gushika, bazicishwe amabuye. Koko, ni bo ubwabo bazaba bihamagariye urupfu.»


«Uwo watukanye musohore mu ngando, maze abamwumvise bose bamuramburire ibiganza ku mutwe. Nyuma y’ibyo ikoraniro ryose rimwicishe amabuye.


Bityo rero, umuntu uzasuzuguza izina ry’Uhoraho, agomba kwicwa. Yaba umunyamahanga cyangwa umwene gihugu kavukire, ikoraniro ryose rizamwicishe amabuye. Agomba gupfa kuko aba yasuzuguje izina ry’Uhoraho.


Ibyo rero Musa amaze kubibwira Abayisraheli, uwari watutse izina ry’Uhoraho bamusohoye mu ngando, maze bamwicisha amabuye. Abayisraheli bubahiriza batyo ibyo Uhoraho yari yategetse Musa.


Ahubwo mwahetse ihema rya Moloki n’inyenyeri y’imana yanyu Refani, ibyo bishushanyo mwikoreye kugira ngo mubisenge! Ni cyo gituma nzabajyana bunyago hirya ya Babiloni.’


Uramenye ntuzagirire Uhoraho Imana yawe ibyo bagirira imana zabo, kuko ikintu cyose Uhoraho yita gukora ishyano, icyo yanga urunuka cyose, bo bagikoreye imana zabo: ndetse bagejeje n’aho kujya batwikira izo mana abahungu babo n’abakobwa babo!


Niba iwawe cyangwa muri umwe mu migi Uhoraho Imana yanyu aguhaye hari umugabo cyangwa umugore ukora ibintu bidatunganiye amaso y’Uhoraho Imana yawe, agaca ku Isezerano rye,


Muri mwe ntihazaboneke umuntu utura Imana umuhungu we cyangwa umukobwa we amujugunya mu muriro; ntihazaboneke umuntu uraguza cyangwa ukora imigenzo yo gutongera undi amarozi,


Abagabo bo mu mugi bose bazamutere amabuye, maze apfe. Muzakure ishyano hagati yanyu; Abayisraheli bose bazumva iyo nkuru, maze batinye.


bazamusohore bamusubize kwa se, maze abantu bo mu mugi wabo bazamutere amabuye kugeza igihe apfiriye, kuko yakoze ikizira mu Bayisraheli igihe yemera kubera indaya mu rugo rwa se. Muzakure ishyano hagati yanyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan